Itsinda rya Banki y’Isi ryashimye imikorere y’umushinga LWH/RSSP

Itsinda rya Banki y’Isi riyobowe na Mwumvaneza Valens, impuguke mu iterambere ry’icyaro, ryishimiye intambwe uturere twa Karongi na Rutsiro tumaze gutera kubera ibikorwa by’umushinga LWH/RSSP wa ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi.

Umushinga LWH/RSSP ufasha abahinzi bo mu mirenge itandukanye yo muri Karongi na Rutsiro mu bikorwa byo guteza imbere ubuhinzi, gukora amaterasi y’indinganire, gufata neza ubutaka n’amazi no guhinga mu buryo bugezweho bihaza bakanasagurira amasoko.

Ibikorwa byasuwe kuwa kabiri tariki 17/07/2012 biri mu mirenge itatu: Mukura mu karere ka Rutsiro; Rubengera na Rugabano mu karere ka Karongi.

Impuguke ya Banki y’Isi mu iterambere ry’icyaro ari kumwe na Thierry Lasalle ushinzwe gushakira amasoko ibikorwa by’abaturage, bashimye cyane abaturage ba Mukura, Rubengera na Rugabano intambwe bamaze gutera atari gusa mu buhinzi ahubwo no mu buzima busanzwe; dore ko mu myaka ya shize uturere twa Rutsiro na Karongi twari inyuma cyane muri byinshi.

Thierry Lasalle yagize ati “Ese ni inde wari kubasha kuvuga mu myaka yashize ati Karongi na Rutsiro bizwiho kugira ibirayi, ibigori n’ingano? Ntawe uyobewe ko aka karere mu bihe bishize kari inyuma cyane, nta cyizere na mba. Ariko ubu ni mwe muza ku mwanya wa mbere mu guhaza akarere mubarizwamo muri ibyo bihingwa byose. Nagira ngo rero mbashime!”.

Thierry Lasalle na Mwumvaneza Valens, abakozi ba Banki y'Isi bashimye ibikorwa by'umushinga LWH/RSSP.
Thierry Lasalle na Mwumvaneza Valens, abakozi ba Banki y’Isi bashimye ibikorwa by’umushinga LWH/RSSP.

Thierry akomeza avuga ko iterambere ritagaragara gusa mu buhinzi no gufata neza amazi n’ubutaka, ahubwo Rutsiro na Karongi ngo baranakataje mu kubaka umuryango ukomeye cyane binyuze mu makoperative na za SACCO byatumye bagira imikorere isobanutse; nk’uko bigaragara ku maso.

Bimwe mu bikorwa byamurikiwe itsinda rya Banki y’Isi birimo imirima y’ingano, amatungo n’ifumbire yo mu bwoko bwa Compost izwiho gutanga umusaruro mwiza cyane. Toni umunani z’iyo fumbire zigura amafaranga ibihumbi 450.

Ibindi bikorwa bamurikiwe birimo za SACCO z’imirenge, imashini zihera ibigori abahinzi ubwabo bikoreye, izihura ingano n’iziyitonora, uturima tw’igikoni tugezweho ndetse banerekwa uburyo bwo guhinga ibirayi bugezweho bugatanga umusaruro mwinshi.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka