Igihembwe cy’ihinga cya 2012 (A) kizagira imvura ihagije muri rusange: Twahirwa Antoine

Nk’uko bitangazwa na Twahirwa Antoine ushinzwe iteganyagihe muri Service y’ubumenyi bw’ikirere, iki gihembwe cy’ihinga cya 2012 A kizarangwa n’imvura ihagije mu turere dutandukanye tw’u Rwanda.

Iyi mvura izagwa mu buryo buhagije mu gihe cy’amezi 3 nk’uko isesengura ry’ibipimo byakozwe na Service y’ubumenyi bw’ikirere ryabyerekanye. Gusa ngo mu turere tumwe na tumwe imvura izagwa ariko igende igabanuka uko ibihe bizagenda bishira.

Tumwe mu turere tuzabonekamo imvura nyinshi kurusha utundi cyane mu turere tw’imisozi miremire cyane mu majyaruguru n’igice kimwe cy’intara y’Iburengerazuba. Ibi bikaba byaratangajwe n’umuyobozi wa Service y’iteganyagihe muri Service y’ubumenyi bw’ikirere Twahirwa Antoine. Muri turere tuzabonekamo imvura nyinshi harimo Gicumbi, Burera, Musanze, Ngororero, Nyabihu, Nyaruguru, Nyanza, Muhanga, Kamonyi, Nyamagabe, Huye, Ruhango, Rubavu, Gakenke na Rulindo.

Icyakora mu Ntara y’iburasirazuba ,kubera uko hateye,kuba hatagira imisozi ifata imiyaga ifite ubuhehere bw’umwuka bityo bigatuma ihuhwa n’umuyaga ikigira ahandi, ngo ni nayo mpamvu hadakunze kuboneka imvura nyinshi nk’ahandi mu Rwanda.

Gusa ngo imvura ubu izagwayo ihagije, ariko izagenda igabanuka uko izagenda igwa, ibi bikaba bidakwiye gutera impungenge abazakora imirimo itandukanye .
Tumwe mu turere tuzagwamo imvura ihagije ariko ikazagenda igabanuka uko izagenda igwa,harimo Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Rubavu, Nyagatare, Ngoma, Kirehe, Rwamagana, Gatsibo, Kayonza, Bugesera, Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge ndetse na Gisagara.

Twinshi muri utu turere tukaba ari utw’intara y’iburasirazuba kubera imiterere yayo. Gusa ngo iteganyagihe risesengura ibipimo by’imvura bafite hanyuma bakabigeza kuri Minisiteri ifite ubuhinzi n’ubworozi mu nshingano zayo, ari nayo igira abahinzi inama y’ibyo bahinga bitewe n’ibihe by’imvura biriho.

Kugeza ubu mu Ntara zitandukanye ubuhinzi bukaba bwaritabiriwe ku buryo bushimishije, ndetse iki gihembwe cy’ihinga cya 2012 (A) kikaba kirimo kugenda neza nk’uko Musabyimana Innocent, umuyobozi mukuru ushinzwe iby’ubuhinzi mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi (RAB) abitangaza.

Yongeraho ko ugereranije n’uko intara zagiye zitabira ubuhinzi mu ntara y’iburengerazuba bageze hafi kuri 80% batera , mu Majyaruguru bageze kuri 90% y’ubutaka bugomba guhingwa no guterwa ,mu Burasirazuba ho bageze kuri 60% naho mu majyepfo bakaba bageze kuri 50%.

Impamvu mu majyepfo bari bakiri hasi Musabyimana avuga ko imvura yaguye itinze ku buryo ubutaka bwari butarasoma. Ikindi usanga abafite ubutaka bunini bagenda baba hirya no hino mu migi kuburyo baba batabwegereye ngo bahite babuhinga.

Iyi mibare y’aho abaturage bageze bahinga ikaba ishobora guhinduka nk’uko Musabyimana abivuga kuko bashyize ingufu nyinshi mu kubakangurira guhinga hakiri kare imvura ikiriho. Uturere twa Nyanza,Kamonyi na Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo tukaba ari two twari turi inyuma ugereranije n’utundi mu kwitabira gahunda y’ubuhinzi. Abahinzi b’Intara y’Iburasirazuba bakaba bakangurirwa n’ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi guhinga vuba kuko agace k’uburasirazuba imvura ikunze gucika mbere muri ako gace nk’uko Musabyimana yabitangaje.

SAFARI Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka