Ibiti by’imbuto bahawe bizabafasha kurwanya imirire mibi
Imiryango 1000 yo mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, yatangiye gutera ibiti by’imbuto za Avoka mu ngo zayo, bikaba byitezweho ko mu myaka ibiri iri imbere, bizaba byatangiye gusarurwaho imbuto za avoka zeze neza, iyo miryango ikabasha kwihaza mu biribwa igakumira imirire mibi kandi igasagurira n’amasoko.
Izo ngemwe z’ibiti iyo miryango yazihawe ku wa Gatandatu tariki 2 Ugushyingo 2024, binahurirana n’uko abenshi mu bayigize, na bo ubwabo bari basanzwe bazi neza akamaro izi mbuto zigirira ubuzima mu kurwanya imirire mibi zirinda n’indwara, ariko ngo ntibagiraga agatima ko kugira byibura n’urugemwe rumwe batera barwiguriye.
Maniraguha Augustin agira ati: “Avoka ikungahaye ku ntungamubiri nyinshi zirengera ubuzima bwacu. Kuko kuyongera mu mafunguro, tuyafungura dufite akanyamuneza, byagera ku bana batoya bwo zikabatera gukurana ubuzima bwiza, bagashisha bumva. Gusa twagiraga imbogamizi zo kutazirya inshuro nyinshi umuntu akaba yanamara amezi atayiriyeho, kuko dutinya kuzigura ku masoko kubera ukuntu zihenda”.
“Inaha iwacu nibura imwe igura amafaranga ari hagati y’100 na 300. Wareba nk’izo umuryango w’abantu batanu cyangwa abarengaho bakenera ku munsi, ukabona ko zitajya munsi ya avoka eshanu. Usibye no guhendwa, twari twaratereye iyo, tudafite n’umuhate wo kugira byibura n’urugemwe dutera turwiguriye ku isoko, kubera n’ubujiji no kutabiha agaciro. Turashimira aba bagiraneza baduhaye ingemwe z’ubuntu bakongeraho n’ubumenyi bwo kutwigisha uko tuzajya tuzitaho kugez bikuze, bisaruwe ndetse n’uburyo bwo kubibungabunga”.
Kuri bamwe ngo ni n’uruganda bazabyazamo amafaranga, cyane ko uretse kuyirya mu muryango, bazajya banasagurira amasoko.
Basomingera Joseph agira ati: “Igiti cyeze neza gishobora gusarurwaho avoka zabarirwa hagati ya 200 na 400. Noneho rero ukubiye ku gaciro k’amafaranga nka 200 cyangwa arengaho imwe igura muri iki gihe, ubaze neza ubona ko umuntu ataburamo mituweri, minerivale y’abana cyangwa n’ibikoresho by’ishuri. Ubu umugambi ntahanye ni uwo kukibungabunga kikazakura neza kikabyara umusaruro uhagije ku buryo tuzajya tubonamo izo twifashisha mu mirire tukanagurishaho tukabona agafaranga”.
Uretse ingemwe, iyo miryango yanahawe toni 8 z’ifumbire y’imborera itunganyijwe neza, mu rwego rwo kuyunganira mu guteza imbere ubuhinzi.
Uwamariya Eva Christine, Umuyobozi w’Ikigo Recycl’Africa, gicunga imyanda kikanayibyaza umusaruro mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, ari nacyo cyashyikirije iyi miryango izo ngemwe, avuga ko uretse kurwanya imirire mibi, ibyo biti bizagira n’uruhare rufatika mu kubungabunga ibidukikije.
Ati: “Ni igikorwa dukora buri myaka ibiri, kugira ngo dutange umusanzu mu kurwanya imirire mibi, no kunganira abaturage mu kubungabunga ibidukikije; cyane ko nk’ibyo biti bifata ubutaka bikaburinda isuri. Imirire mibi ndetse n’iyangirika ry’ibidukikije ni ibibazo bihangayikishije umuryango nyarwanda, ku buryo tubona ko buri wese mu rwego arimo, akwiye kugira icyo akora mu kubikumira”.
“Tubihaye aba baturage ngo bagende babitere ariko ntibaterere iyo. Ahubwo bazabyiteho uko bikwiye kugeza bikuze, bityo n’umusaruro tubyitezeho uzaboneke imiryango irusheho kubaho neza. Kimwe n’ifumbire y’imborera bahawe na yo, dukeneye ko bayifashisha mu buhinzi, ibihingwa bibonereho kubona intungagihingwa zuzuye kandi zihagije, nabyo bizazamure umusaruro bihaze mu biribwa”.
Ngo icyo ubuyobozi bugiye gukora nyuma yo gutera ibyo biti, ni ugukurikirana urugo ku rundi ko bizaba byitaweho.
Ohereza igitekerezo
|