Ibiti bibiri bya avoka ngo byagura inka

Umukozi ushinzwe umusaruro mu mushinga w’ubuhinzi n’ubworozi ufasha abaturage kurwanya ubukene binyujijwe mu makoperative wo muri APROJUMAP, avuga ko ibiti bibiri bya avoka byitaweho neza, mu gihe cy’umwaka bishobora kuvamo amafaranga agura inka.

Ntiwiragabo Porotojene yateruye agira ati “Hari abahinzi dufasha ubu bamaze kugura inka babikesha ibiti bibiri bya avoka”.

Ngo igiti kimwe cya avoka cyeze neza gishobora gutanga amafaranga ibihumbi 30 kandi nyira cyo yanariyeho. Iyo umuntu afite ibiti bibiri rero, atifitemo gusesagura, abasha kubona amafaranga ibihumbi 60, kandi bigura ikimasa; nk’uko Ntiwiragabo abyemeza.

Ngo iyo umuntu abashije kugura ikimasa akacyorora rero, aba ashobora kuzakigurisha akabasha kugura inka iba ishobora kuzamubyarira n’izindi.

Uretse avoka, APROJUMAP banagira abahinzi inama yo guhinga byibura ibiti bibiri by’amacunga ndetse n’ibiti byibura 10 by’ibinyomoro.

Porotojeni ati “mu gihe cy’umwaka, ibiti bibiri by’amacunga bishobora kuvamo amafaranga ibihumbi 30 yagura ihene. Naho ibinyomoro, igiti cyitaweho gishobora kwera ibiro hagati ya bitanu na birindwi. Umuhinzi agurishije ibiro bitanu, yakuramo amafaranga 5000, kuko ikilo kimwe cy’ibinyomoro kitajya munsi y’amafaranga 1000.”

Ngo igiti kimwe cya avoka cyeze neza gishobora gutanga amafaranga ibihumbi 30 kandi nyira cyo yanariyeho.
Ngo igiti kimwe cya avoka cyeze neza gishobora gutanga amafaranga ibihumbi 30 kandi nyira cyo yanariyeho.

Umuntu ufite ibiti bibiri bya avoka, bibiri by’amacunga ndetse n’icumi by’ibinyomoro yitaho uko bikwiye ngo bishobora kumuha amatungo yaheraho mu kwizamura, kuko ku mwaka byamuha amafaranga atari makeya.

Porotojeni ati “ibiti bibiri bya avoka bishobora gutanga ibihumbi 60, iby’amacunga bigatanga ibihumbi 30 naho ibiti 10 by’ibinyomoro bigatanga amafaranga ibihumbi 50. Yose hamwe ni ibihumbi 140 kandi bishobora kugura inka.”

None ko abahinzi baba banakeneye kwikenura, izo mbuto zavamo ayo matungo gute? Porotojeni ati “akenshi, abahinzi tugira inama yo guhinga imbuto baba bafite n’indi mirima bahingamo ibindi bibafasha kubaho.

Izi mbuto tubasaba guhinga ni iziza kunganira ibyo bihingwa bindi haba mu gutanga intungamubiri ku bana barindwa bwaki, ndetse no kubafasha kubona amafaranga.”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze kubwinama nziza mutugira. Kubera ikibazo cy’ubutaka buto, nifuzaga kubasaba ngo mutubwire ubwoko bw’ibiti by’imbuto umuntu yahinga bitiharira umurima kuburyo umuntu yawuhingamo nindi myaka byose bikera neza.

Safina yanditse ku itariki ya: 17-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka