Guverinoma yateganyije miliyari 12 zo guteza imbere ubuhinzi bwa kijyambere
Guverinoma y’u Rwanda yateganyije miliyari 12 zo gushora mu buhinzi bukoresha imashini. Ibi bizagira uruhare mu kongera umusaruro uva ku buhinzi no guteza imbere icyaro; nk’uko Dr. Agnes Kalibata, Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yabitangarije The EastAfrican.
Dr. Kalibata agira ati: “Guhingisha imashini bigabanya imirimo kandi bigatuma umuhinzi akoresha igihe cye neza. Urugero: abagore bashobora kubona umwanya wo kuboha uduseke bityo, imiryango yabo ikabona ahandi hantu hagira icyo hinjiza mu rugo”.
Politiki yo guhingisha imashini yatangiye mu mwaka w’i 2011, aho Guverinoma yashyizeho ikigo cyo kuyishyira mu bikorwa no kuyihutisha cyitwa “the village mechanization service center”.
Igice kinini cy’ayo mafaranga kizafasha icyo kigo kugera ku ntego cyihaye y’uko 25% y’imirima ihingwa igomba guhingwa n’imashini. Biteganyijwe ko mu mwaka wa 2015, umwe mu bahinzi bane agomba kuba ashobora kwigurira iyo mashini cyangwa kuyikodesha.
Iyi mpinduramatwara mu buhinzi yatangiye ikenewe cyane kuko 98.5% by’abahinzi mu Rwanda bahingisha amasuka; nk’uko imibare itangwa na Minisiteri y’ubuhinzi ibigaragaza.
Minisiteri yashyizeho ibigo 12 mu gihugu cyose byo kwigisha abahinzi uburyo bugezweho bwo guhinga ndetse no kubashishikariza kugura cyangwa gukodesha imashini zo guhinga.
Minisiteri y’ubuhinzi yaguze imashini 81 zo guhinga izajya ikodesha abahinzi bashaka kuzikoresha. Bamwe mu bahinzi bagaragaza ubushake bwo kuzikoresha cyane cyane abo mu turere twa Nyagatare na Bugesera, Gicumbi na Musanze; nk’uko Aime Minc Mutabazi, umukozi wo muri Minisiteri ushinzwe kongera imashini zo guhinga abisobanura.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|