Gisagara: Ntibagiteze iterambere ku buhinzi ahubwo biyemeje kuyoboka indi mirimo

Abatuye akarere ka Gisagara baremeranya n’ubuyobozi bwako ko ubuhinzi n’ubworozi nk’imirimo byonyine bitazateza akarere kabo imbere, ahubwo ko kuzana indi mishinga n’imirimo mishya aribyo bizabazanira iterambere.

Akarere ka Gisagara gafatwa nk’akarere k’icyaro, aho abagatuye benshi batunzwe n’ibyo bahinga bakanorora. Ariko abaturage bavuga ko hakwiye ibindi bikorwa by’iterambere binyuranye, byabafasha kuzamuka kuko ubuhinzi n’ubworozi byonyine bitatuma bazamuka.

Benshi banavuga ko nta kimtu kinini ubuhinzi bubagezaho bitewe n’uko bafite ubutaka buto, bityo ibivuyemo bikabagaburira mu ngo ariko ntibabe basagurira amasoko ngo biteze imbere mu bindi.

Maritini Mukezamfura w’imyaka 62, utuye mu murenge wa Musha, avuga ko kuva abyiruka atura muri aka karere, aho yakoze umurimo wo guhinga kuva akiri umusore ariko kugera n’ubu ashaje ataratera imbere.

Avuga ko ageraho agashyiramo n’amatungo ariko ntagire ikintu kigaragara ageraho usibye gukuramo ibyo arya nabyo hakaba igihe bitarumbutse.

Ati: “Ubuhinzi n’ubworozi byakiza bamwe bafite imisozi n’imisozi, naho se jye nahinga isambu nto mfite, nkazavuga ko nzatera imbere? Ubuyobozi bukwiye kureba kure bukabona ko guhinga bitakiza buri muturage wa Gisagara, bakaniga indi mishinga yaduteza imbere nyabyo”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara na bwo bwemeza ko iyi mirimo yombi, yonyine itateza imbere abaturage b’aka karere ngo bagere ku iterambere rirambye. Ariko kandi bukavuga ko hari icyizere ko hazaboneka ibikorwa byinshi bitandukanye kuko hari kugezwa ibikorwa by’amajyambere birimo amashanyarazi n’amazi meza.

Leandre Karekezi, umuyobozi w’akarere ka Gisagara avuga ko mu gihe kiri imbere hazavuka ibikorwa by’amajyambere bitandukanye kandi byinshi, kuko hari kujyanwa iterambere n’abaturage bafite ubushake bwo gukora, nk’uko babigaragaza bavuga ko bakeneye ibindi bikorwa.

Ati: “Koko ubuhinzi n’ubworozi ntibyageza abaturage ku iterambere rirambye byonyine, gusa nta mpungenge ko ibyo bikorwa bizatinda kuko turikugerwaho n’iterambere ririmo amashanyarazi bityo tukaba twizeye ko biri hafi kuko amashanyarazi akurura ibikorwa byinshi bitandukanye, tukazagenda tuzamukiraho”.

Aka karere kari kugezwamo ibikorwa by’amajyambere birimo umuriro n’amazi, mbere ntibyari byarigeze bihashyirwa, kuri ubu abahatuye bakaba ari ku nshuro ya mbere batunze amashanyarazi n’amazi meza ku misozi batagiye mu mibande.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka