Gisagara: Igiti cy’umwumbati cyera imyumbati ipima ibiro 80

Mu murenge wa Mamba mu karere ka Gisagara hagaragaye ubwoko bw’imyumbati irumbuka cyane ku buryo igiti kimwe cyeraho imyumbati ipima ibiro 80.

Ubu bwoko bw’Imbuto buzwi kw’izina rya MBAKUNGAHAZE buri guhingwa na Koperative CATM itunganya ifu y’imyumbati.

Iyi myumbati yatangaje imbaga y’abantu mu imurika bikorwa riherutse kuba muri aka karere, abaturage bayibonye bagize ishyari ryiza ryo kuzamura ubuhinzi bw’imyumbati bahinga iyi mbuto ya kijyambere.

Mukarutamu Marianne utuye mu murenge wa Ndora, avuga ko iyi mbuto yari yarayibonye ariko atarabona umusaruro wayo, kuva aho yaboneye umusaruro wayo mu imurika bikorwa yahise yiyemeza kuzashaka uko nawe yajya ayihinga.

Umuyobozi wa CATM, Mukamana Florence, avuga ko guhinga by’umwuga imyumbati kijyambere, babyigiye mu mahugurwa bahawe n’Urugaga Imbaraga ku nkunga ya FAO.

igiti kimwe cy'iimyumbati yitwa "MBAKUNGAHAZE" cyera ibiro 80 by'imyumbati.
igiti kimwe cy’iimyumbati yitwa "MBAKUNGAHAZE" cyera ibiro 80 by’imyumbati.

Ngo kugira ngo umuntu yeze umwumbati nk’uwo acukura ikinogo cya metero kuri metero, yarangiza agacukura 80cm z’ubujyakuzimu, yarangiza akagaruriramo itaka ryiza rivanze n’ifumbire y’imborera agakoramo ibimba muri cya kinogo, maze agateramo ingeri y’umwumbati ya 30 cm itambitse cyangwa ihagaritse. Iyo umwumbati umaze gukura ntubagazwa isuka ahubwo iyo hameze ibyatsi bipfuzwa intoki.

Ibi kandi ngo bamaze kubyigisha n’abaturanyi babo ku buryo mu murenge wa Kigembe benshi bamaze kumenya ibijyanye n’ubu buhinzi. Akomeza kandi ashishikariza abaturage kubwitabira kuko ngo umuntu wabigira umwuga yajya avanamo inyungu.

Yagize ati “Niba ku giti kimwe hera imyumbati ipima ibiro 80 cyangwa birenga, tekereza nawe umuntu ufite umurima wose uko waba ungana kose uburyo yakunguka. Twe turayitunganya ifu ivuyemo ikiro tukakigurisha amafaranga 500. Ariko mu gihe n’abandi bayihinga bajya bagurisha cyangwa natwe tukayirangura”.

Koperative CATM ihinga imbuto z’ubwoko bubiri, MBAKUNGAHAZE na CYIZERE, iyo uyu mwumbati umaze igihe cy’umwaka ngo usanga weze ku buryo uba ufite hagati y’ibiro 60 na 100.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Murakoze! Nabasaga uburyo iyo mbuto twayibonaho, n uburyo bwo kuyitera hagati y’umwobo n’ undi ndetse na hagati y’ umurongo n’ undi
Ikindi nk’ ibyo biro 80 bivamo ibiro bingahe nyuma yo kubyumisha byinitswe. Murakoze njye ndi i Rwamagana.

Nsengiyumva Djumatatu yanditse ku itariki ya: 16-02-2021  →  Musubize

IZI KOPELATIV NDAZISHIMIYE.KUBWO KWIHANGILUMULIMO MBAZA.UKONABABONAHO.IMBUTO.NO.0788780115

NSHIMIYIMANA GILBELT yanditse ku itariki ya: 26-03-2019  →  Musubize

iyombuto yimytmbati nshya bikunze mwayitanga mugihugu hose natwe inyamasheke ikatugeraho murakoze.

nkurikiyumukiza jeand’amour yanditse ku itariki ya: 4-11-2018  →  Musubize

Ndi mu burundi.province muyinga commune gashoho.ubwo bwoko bwivyo biti vyimyumbati vyonshikira gute?murakoze.

Nemeyimana pascal yanditse ku itariki ya: 23-11-2017  →  Musubize

Metero 1.5 kugera kuri metero 2 hagati y’umwumbati n’undi

Emmanuel uwimana yanditse ku itariki ya: 8-01-2017  →  Musubize

Mwaramutse gye ntabwo ari igitekerezo ahubwo ni ikibazo .KUVA KUMWUMBATI AHO WACUKUYE KUGRA KUWUNDI CANNGWA SE KUVA KUKINOGO WACUKUYE IKINDI IGICUKURA KU SENTI METRO ZINGAHE
Murakoze Imana ibahe umugisha

Mungarurire Alexis yanditse ku itariki ya: 14-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka