Ushinzwe izi mashini mu karere ka Gatsibo, Habineza Eliezer, avuga ko kuba abaturage batakoreshaga imashini byaterwaga n’uko bari bafite imashini nke kandi ntoya zitabashije guhinga ubutaka bw’umushike.
Iki ndi kibazo cyari umubare mucye w’abashoboye kuzihingisha ndetse no kutagira abakanishi kuzagize ikibazo.
Ngo baje kugaragariza Minisiteri iki kibazo iragikemura ibaha imashini nini, abazihingisha ndetse n’abakanishi bazo. Habineza yemeza ko ubu abaturage batangiye kwishimira serivise bahabwa.
Muri iki gihembwe cy’ihinga A umwaka wa 2013, umurenge wa Kabarore wahuje hegitari 3500 zizahingwaho ibigori, ibishyimbo hegitari 2500, soya hegitari 250 n’imyumbati ku buso bwa hegitari 100 ndetse havugururwe n’urutoki ku buso bwa hegitari 180.
Muri Nyakanga umwaka wa 2011 nibwo Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yari yamurikiye abaturage b’akarere ka Gatsibo imashini zizajya zifashishwa mu buhinzi ngo byoroshye ihinga kandi bibagirire n’umusaruro.
Umuyobozi wa koperative COAMAKI yo mu murenge wa Kiziguro avuga bari bagiye kurumbya kubera kwizera guhingisha imashini ariko igatinda kubahingira kandi bari bamaze ukwezi bishyuye amafaranga yo gukodesha imashini.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
izi machine zaje i Gatsibo zikenewe pee