Dore urugendo rw’umuceri kuva mu ihinga kugera ku isahani

Abahinzi b’umuceri mu Karere ka Nyagatare bavuga ko igiciro bahabwa ku kilo kidahuye n’imvune n’igishoro bashyiramo kugira ngo were neza. Umuceri nubwo ari ikiribwa gikundwa na benshi ariko abawuhinga ngo urabavuna cyane kandi bagahabwa amafaranga make ugereranyije n’igishoro.

Abahinzi b'umuceri bavuga ko bahura n'imvune nyinshi
Abahinzi b’umuceri bavuga ko bahura n’imvune nyinshi

Hakizabera Theogene, umuhinzi w’umuceri muri koperative COPRIM, avuga ko guhinga umuceri bigoranye cyane kandi bisaba kwiyemeza.

Ati “Urabanza ugahumbika, ukarima, ugacoca, ukavuruga ukabona gutera imbuto, ukabagara incuro enye ari nako utunganya imiyoboro ijyanamo amazi, ukongera ugashyiraho abamuruzi (Abirukana inyoni), ubu hegitari kuyamurura inyoni igeze ku bihumbi 100. Iyo weze urawukata ukanahura ukajya kwanika ku mbuga nibura iminsi itatu cyangwa ine ukabona gushyira mu mifuka”.

Hakizabera avuga ko iyi mirimo ihenze mu gace bahingamo nubwo atazi uko ahandi bigenda.

Avuga ko kuri ibi hiyongeraho amafaranga ajya muri koperative, aho hegitari imwe umuhinzi atanga hagati y’ibihumbi 50 na 60 ndetse n’andi y’umuryango w’abakoresha amazi ahwanye n’ibihumbi 60 kuri hegitari imwe yahinzwe.

Avuga ko iyi mirimo yose ihagaragarara hagati y’ibihumbi 800 kugera kuri miliyoni imwe na magana abiri (1,200,000frs).

Agira ati “Urebye nta nyungu, ahubwo abahinzi dukorera mu bihombo, iyi mirimo yose ukongeraho ubwishingizi bw’imyaka ni amafaranga miliyoni n’ibihumbi 200. Urumva ubonye toni enye ari zo wejeje n’ubundi ayo ni yo uhabwa. Keretse ugize umugisha ukabona nka hegitari eshanu cyangwa zirengaho”.

Hakizabera Theogene avuga ko mu mirimo umuceri ugira harimo n’iyatera indwara nko kuvuruga (Kuvangavanga ubutaka n’amazi).

Bahura n'imvune zishobora no kubaviramo indwara
Bahura n’imvune zishobora no kubaviramo indwara

Ati “Buriya kuvuruga bikorwa n’ababyiyemeje kandi bishobora kuba byatera indwara. None se wowe urumva umuntu kwirirwa atoba icyondo yabura indwara yandura? Urumva rero byarangira bakaguha amafaranga 300 ku kilo, ni make”.

Nubwo umuhinzi aravunika ariko, no kugira ngo umuceri utunganywe ugere igihe uribwa, na byo biravuna kuko ubanza kunyura mu nzira eshatu ukigera ku ruganda kugira ngo ube waribwa.

Kigalitoday yasuye uruganda ‘Nyagatare Rice Mill’ ruherereye mu Kagari ka Mbare, Umurenge wa Nyagatare, Akarere ka Nyagatare, iganira n’umuyobozi warwo, Basabira Laurent.

Basabira Laurent avuga ko umuceri ugera igihe uribwa unyuze mu mashini eshatu.

Avuga ko hari imashini igosora, itonora ikanakesha ndetse n’ishyira mu byiciro umuceri umaze gutonorwa.

Ati “Burya imashini zitunganya umuceri ziri mu byiciro bitatu. Iya mbere iragosora igakuramo umwanda n’ibihuhwe, iya kabiri igatonora ikanakesha, naho iya gatatu ivangura umuceri, utamenetseho na gato, uwamenetseho muri ⅓, n’uwacitsemo kabiri ari yo yemerewe kuribwa”.

Uruganda Nyagatare Rice Mill, rutunganya umuceri mugufi bita Kigori n’umuremure uri ukubiri, udahumura n’uhumura bita ‘Buryohe’, ugereranywa n’uturuka Tanzaniya.

Umuntu yakwibaza imvune ziri mu kuwukura ku muhinzi ku murima kuwugeza mu ruganda.

Hakizamungu Theophile, umucungamutungo wa Nyagatare Rice Company, avuga ko izo bahura na zo ahanini ari izijyanye n’imihindagurikire y’ikirere, imbuga nkeya ndetse n’ubuhunikiro ku muhinzi.

Agira ati “Ikirere, hari igihe imvura igwa ukanyagirwa kubera ubuhunikiro buto amakoperative afite n’ubwanikiro ugasanga biradusaba izindi mbaraga ngo tuwugeze ku ruganda byihuse rimwe na rimwe bikaba byadutera n’ibihombo”.

Nubwo mu Rwanda hari inganda zitunganya umuceri kandi ku buryo bwiza, umuceri uhahingwa nturabasha guhangana ku isoko ryo hanze y’igihugu.

Nyir’uruganda Nyagatare Rice Mill, Basabira Laurent, avuga ko ahanini biterwa n’imbuto kuko abahinzi bakunda guhinga umuceri mugufi bita Kigori, nyamara ku isoko haba hakenewe umuremure.

Ariko nanone ngo biterwa n’igiciro, kuko uwo mu Rwanda wera ku giciro kiri hejuru ugereranyije n’ahandi bitewe n’umusaruro uboneka ku buso bwahinzwe.

Ati “Abahinzi bacu bafite imyumvire ko umuceri muremure utera cyane nk’umugufi, nyamara hari abo nagiye mpemba kubera umusaruro mwinshi kandi hafi ya bose bahingaga umuremure kandi ku isoko hakenerwa umuceri muremure.

Ikindi ariko nanone, usanga umuceri wacu wera ku giciro kiri hejuru ugereranyije n’uturuka hanze bitewe n’uburumbuke bwawo ku buso bwahinzwe, buriya nitumara kugera kuri toni umunani kuri hegitari bizatuma ibiciro bigabanuka tubashe guhangana ku isoko”.

Uruganda Nyagatare Rice Mill rufite ubushobozi butunganya toni eshanu mu isaha imwe, ariko kuri ubu rukaba rukora munsi ya 27% by’ubushobozi bwarwo, kubera ko umuceri ukiri muke kuko mu Karere ka Nyagatare haboneka toni 4,500 gusa ku gihembwe.

Uru ruganda kandi rutunganya amakara bita ‘briquettes’ toni 20 ku munsi, ubu agurishwa muri za gereza, ariko hakaba harimo kwigwa uburyo hakorwa imbabura zigendanye na yo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mubyukuri dukurikije imvune abahinzi bahura nazo muhinga umuceri, amafaranga bahambwa ni make cyane, kandi igiciro cy’umuceri nyuma yo gutunganywa kiri hejuru. Ni ngombwa ko reta yakora ibishoboka byose umuhinzi akagurirwa kugiciro kiza ndetse bakanagabanyirizwa ibiciro byinyongera musaruro bifashisha.

Nsabimana vincent yanditse ku itariki ya: 11-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka