Burera: Imyaka yarumye kubera izuba ryinshi kuburyo umusaruro uzaba muke

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko umusaruro w’ubuhinzi bateganya kubona mu mwaka wa 2013 uzaba ari muke kuko havuye izuba ryinshi rigatuma imwe mu myaka abaturage bari barahinze yuma kandi itari yera.

Igihe cy’itumba cyabaye gito kandi kigwamo imvura nyinshi cyane kuburyo hari n’imyaka yatwawe n’isuri. Imvura yahagaze kugwa mu kwezi kwa gatanu kandi ubundi yarajyaga ihagarara mu kwezi kwa gatandatu; nk’uko bamwe mu bahinzi babivuga.

Kuba imvura yarahagaze kugwa kare byatumye hari imyaka yuma kubera izuba ryinshi. Ibihingwa byasegeshwe n’izuba cyane ni ibishyimbo.

Iyo utembereye mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Burera usanga hari aho ibishyimbo byumye bitangiye kuzana ururabo, ibindi bikuma bitangiye kuzana imiteja. Gusa ariko abahinze mbere bo batangiye gusarura.

Ibirayi nabyo ntibizera neza kuko izuba ryatumye bidakura.
Ibirayi nabyo ntibizera neza kuko izuba ryatumye bidakura.

Indi myaka nayo yibasizwe n’izuba ariko bitari cyane harimo ingano, ibigori ndetse n’ ibirayi hamwe na hamwe.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko icyo kibazo bukizi kuburyo ngo batangiye kwegera abaturage babasaba kudacika intege; nk’uko Zaraduhaye Joseph, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu n’iterambere, abisobanura.

Agira ati “Habaye ibyo bibazo abari barahinze mbere imvura yarabyishe, abahinze nyuma nabyo izuba rirabyica, ariko abantu batangiye kwiyegeranya, twatangiye kubwira abaturage bacu ko mu by’ukuri ko batangira kumenya ubushobozi buhari….

…icya mbere tubabwira bagomba kureka gucika intege, aho tuzabona mu by’ukuri hari ikibazo gikomeye, tuzabatabara mu bundi buryo dukoresheje ubushobozi buhari mu rwego rw’igihugu ndetse n’akarere, ariko mu by’ukuri umusaruro wo uzagabanuka kubera izuba ryacanye kare.”

Bafashe ingamba zo guhingira igihe

Zaraduhaye akomeza avuga ko bafashe ingamba kugira ngo ibyo byabaye bitazongera kuba. Ngo kuba izuba ryaravuye rigasanga imyaka mu mirima itarera ni uko abahinzi bahinze batinze.

Abahinze nyuma ibishyimbo byumye ariyo bikizana urubaro.
Abahinze nyuma ibishyimbo byumye ariyo bikizana urubaro.

Agira ati “…igisubizo kiraba ikingiki ni uko twagisubiza dukoresha kuzahingira igihe ubutaha, no gukoresha za nyongera musaruro, tugahinga dukurikije neza amabwiriza dufite, duhabwa n’impuguke mu rwego rw’ubuhinzi, kuburyo icyuho tuzagira ubungubu tuzakivanamo…”

Mu karere ka Burera bari gutegura igihembwe cya mbere cy’ihinga cy’umwaka wa 2014, giteganyijwe gutangira muri Nzeli 2013. Muri icyo gihembwe ngo niho bateganya kongera umusaruro kuri hegitari imwe.

Kuba batangiye gutegura icyo gihembwe hakiri kare ni ukugira ngo bazanatangire guhinga hakiri kare mu rwego rwo guhangana n’imihindagukirire y’ikirere; nk’uko Zaraduhaye abihamya.

Akarere ka Burera, n’intara y’amajyaruguru muri rusange, bifatwa nk’ikigega cy’u Rwanda kuko ubutaka bwaho bwera cyane kuburyo abahinzi basarura bakihaza ndetse bagasagurira n’amasoko yo hirya no hino mu Rwanda.

Ibigori byahinzwe nyuma byatangiye kuma.
Ibigori byahinzwe nyuma byatangiye kuma.

Ibihingwa byatoranyijwe guhingwa mu karere ka Burera birimo ibirayi, ibishyimbo, ibigori ndetse n’ingano.

Kuri heritari imwe ihinzeho ibirayi bayisaruragaho toni 20 z’ibirayi mu gihe basabwa kuhasarura toni 40. Ibigori bezaga toni eshatu mu gihe basabwa eshanu, naho ibishyimbo bakeza toni ebyiri kandi basabwa toni eshatu n’igice.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka