Bugesera: MINADEF yamurikiye RAB urwuri rwatunganyijwe n’inkeragutabara

Umutwe w’Inkeragutabara muri Minisiteri y’ingabo z’igihugu kuwa 20/03/2013 wamurikiye ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) urwuri rwa hegitari 100 watunganyije rukazajya rwororerwamo inka za gakondo.

Uru rwuri ruri ahahoze ishyamba cyimeza mu mirenge ya Rweru na Gashora ruzororerwamo inka gakondo mu rwego rwo kwirinda ko amoko yazo yakendera burundu; nk’uko Dr. Daphrose Gahakwa umuyobozi wungirije w’ikigo RAB yabivuze.

Abayobozi ku mpande zombi batamnagira mu rwuri ruzororerwamo inka gakondo.
Abayobozi ku mpande zombi batamnagira mu rwuri ruzororerwamo inka gakondo.

Yagize ati “ndashima akazi kakozwe n’uburyo kihuse. Uru rwuri ruzatuma inka gakondo ndetse n’izindi ikigo RAB gishaka kubungabunga zifatwa neza zigatera imbere, yaba izitanga umukamo ndetse n’inyama”.

Dogiteri Daphrose Gahakwa yasabye abaturiye urwo rwuri kwirinda kururagiramo amatungo yabo kuko atari bo rwatunganyirijwe.

Amasezerano yo gutunganya urwo rwuri yashyizweho umukono hagati y’ikigo RAB na Minisiteri y’Ingabo z’igihugu,Umutwe w’Inkeragutabara tariki 06/11/2012 mu kwezi n’igice gusa imirimo ikubiye muri ayo masezerano iba irarangiye.

Urwuri rwatunganyijwe n'Inkeragutabara rufite hegitari 100.
Urwuri rwatunganyijwe n’Inkeragutabara rufite hegitari 100.

Ubwo yamurikiraga RAB urwo rwuri, Genaral Major Jerome Ngendahimana, umuyobozi wungirije w’Inkeragutabara yagiriye inama ubuyobozi bw’icyo kigo gushaka ubushobozi bwo kuzitira urwo rwuri kugira ngo kurucungira umutekano bizorohe.

Imirimo yakozwe mu gutunganya urwo rwuri yahaye akazi abaturage 450 bafatanyije n’Inkeragutabara 126, bo mu mirenge ya Rweru, Gashora, Ririma, Mareba na Mayange batema ibihuru, gutwika amakara, abandi bakarimbura imigina yari muri iryo shyamba cyimeza.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka