Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare gukemura bimwe mu bibazo bikiri mu cyanya cyahariwe ubuhinzi n’ubworozi cya Gabiro Agri-Business Hub, kugira ngo ibikorwa by’uyu mushinga byihutishwe.
Nyuma y’igihe havugwa ko abahinzi n’aborozi bagiye gufashwa kubona inguzanyo bishyura ku nyungu ya 8%, ubu noneho ngo ntibizarenga ukwezi kwa Werurwe 2023 aba mbere bifuza izo nguzanyo batazibonye.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ibinyujije mu kigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), barimo gushaka igisubizo ku kiguzi kijyanye n’ibyo umuhinzi wa kawa akora.
Abahinzi b’ibigori bo mu Turere twa Burera na Gakenke, bavuga ko imbuto nshya zabyo zatuburiwe mu Rwanda, bamaze iminsi bageragereza mu mirima ntangarugero, zikomeje kugaragaza umwihariko mu bwiza ndetse n’umusaruro, ku buryo ubu batakirambirije ku bundi bwoko bw’imbuto zaturukaga hanze.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzirabatinya Modeste, avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu gushaka abavuzi b’amatungo bigenga, ndetse aborozi bagire uruhare mu kubishakira hagamijwe kongera ubuvuzi bw’amatungo n’umukamo.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prof. Ngabitsinze Jean Chrysostome, avuga ko Leta igiye gushyira imbaraga mu buhinzi bwa Soya hagamijwe kubonera umusaruro uruganda rwa Mount Meru Soyco rutunganya amavuta yo guteka muri Soya.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yageze i Dakar muri Senegal, aho yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ku mugabane wa Afurika, yiga ku guteza imbere ubuhinzi n’ibibukomokaho.
Amakusanyirizo y’amata 11 y’aborozi yo mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza, niyo agiye kubimburiye ayandi mu kugura imashini zizinga ubwatsi (Bailer machines), zizagurwa ku bufatanye bwa Leta n’uruganda Inyange.
Tiribusi ni kimwe mu byonnyi byangiza ibihingwa binyuranye birimo n’insina, aho ubwone bugaragara ku makoma ahegereye umutumba no ku mabere y’igitoki. Gusa nanone iki cyonnyi kikaba cyakwirindwa hakoreshejwe imiti yica udukoko cyangwa gukorera neza urutoki no gupfuka ukoresheje isashi kuva igitoki kikiva mu mwanana kugeza (...)
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali na bamwe mu baturage bawo, bavuga ko indabo zikwiye gusimbuzwa imboga n’imbuto mu ngo, mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi.
Abahinzi b’imbuto mu cyanya cyuhirwa mu Murenge wa Murama na Kabarondo, Akarere ka Kayonza n’Umurenge wa Remera mu Karere ka Ngoma, bafashe neza ibiti by’imbuto bahembwe ibikoresho birimo ipombo zitera umuti, roswari (Arrosoir) yo kuhira n’igikoresho cyifashishwa mu gukata ibisambo.
Umushinga ’Green Gicumbi’ ukorera muri ako Karere uvuga ko Leta n’abaturage batakomeza guhomba icyayi cyahingwaga mu kibaya cya Mulindi kubera imyuzure, ukaba urimo gufasha abagihinga ku misozi.
Imibare ituruka muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), igaragaza ko intego u Rwanda rwari rwihaye yo kugeza kuri Toni 112.000 z’umusaruro w’amafi buri mwaka, hagamijwe kuzamura imirire myiza no kuzamura ubukungu itashoboye kugerwaho.
Amakoperative afashwa n’Umushinga ’Green Gicumbi’ ategereje umusaruro uhagije w’ibirayi, ibishyimbo n’ingano, ushobora kuziba icyuho cy’uwaturukaga ahandi mu Gihugu no hanze yacyo muri Uganda.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, arashimira aborozi mu Ntara y’Iburasirazuba ko bamaze guhindura imyumvire ku bworozi, aho batakirebera ku mubare w’inka ahubwo bareba umusaruro bazikuramo, ariko nanone abasaba gushyira imbaraga mu byatuma umukamo urushaho kuba mwinshi.
Mu Karere ka Nyaruguru, hari abahinzi bavuga ko bahangayikishijwe n’ikendera ry’ishinge, kuko ari ryo ahanini bifashishaga nk’ubwatsi bw’inka ndetse n’icyarire, byatumaga babona ifumbire bifashisha mu buhinzi.
Abahagarariye amakoperative y’uburobyi mu kiyaga cya Kivu, bavuga ko imicungire mibi y’uburyobyi yatumye umusaruro w’isambaza ugabanuka cyane, kuko ubu zabaye nkeya ku isoko.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Umwali Denyse, avuga ko kororera mu biraro no gushyira ibiryo by’amatungo ku makusanyirizo y’amata, aborozi bakabihabwa ku ideni bakazishyura ku mafaranga akomoka ku mukamo ujyanwa ku ikusanyirizo, aribyo bizongera umukamo w’amata.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu butangaza ko ikibazo cy’umuhanda wa Gishwati umaze igihe ukorwa, ushobora kurangira mu mpera z’umwaka wa 2023.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, arasaba aborozi guhindura imyumvire bakava mu bworozi bushingiye ku muco n’urukundo, ahubwo bakorora bagamije ubucuruzi.
Ubuyobozi bw’ikigo cyashinzwe n’abafite inzu za ‘greenhouse’ zikoreshwa mu gutubura imbuto y’ibirayi mu Rwanda (Early Generation Seed Potato/ EGSP), buvuga ko burimo gutanga igisubizo ku mbuto y’ibirayi nziza ikenewe n’abahinzi benshi, ku buryo itazongera kubura.
Aborozi bo mu Karere ka Bugesera barasabwa kuvugurura ubworozi bugatanga umusaruro urenze uwo babona, kuko isoko ryawo rihari kandi rihagije kuri buri wese utuye muri ako karere.
Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo gushora agera kuri Miliyari 25 z’Amafaranga y’u Rwanda, mu bwishingizi bw’ubuhinzi mu myaka itanu (5) iri imbere, nk’uko byasobanuwe na Kwibuka Eugene, umuyobozi ushinzwe itumanaho n’amakuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI).
Umuyobozi wa kompanyi Nyagatare Maize Processing/UNICOPROMANYA, Twizeyimana Jean Chrysostome, avuga ko bakeneye imashini yumisha umusaruro w’ibigori ifite imbara, hagamijwe gufasha abahinzi n’uruganda rusya kawunga, kugira ngo umusaruro rwakira ube ufite ubuziranenge, bakaba bafite ikizere ko bazayibona muri 2024, n’ubwo (...)
Bamwe mu borozi mu Karere ka Kayonza bahitamo kugurisha amata y’inka zabo mu dusantere tw’ubucuruzi na resitora, aho kuyajyana ku makusanyirizo, ahanini kubera imicungire mibi y’amakoperative ndetse no kwamburwa na ba rwiyemezamirimo bayabagurira.
Amagweja ni udusimba twororwa, tukagaburirwa ibibabi by’ibiti byitwa iboberi, tukazatanga indodo zikoreshwa mu nganda zikora imyenda.
Umwarimu witwa Christine Kayirangwa avuga ko muri Kanama 2022 yafashe inguzanyo ya miliyoni ebyiri n’ibihumbi 500Frw muri banki, ayashora mu bworozi bw’inkoko zitanga inyama.
Abatuye Umurenge wa Buyoga, Burega na Ntarabana mu Karere ka Rulindo, basoje umwaka wa 2022 bakirigita ifaranga kubera iterambere bamaze kugeraho, babikesha ubuhinzi bujyanye n’igihe, buhira imyaka.
Mu by’ingenzi byaranze ubuhinzi mu Rwanda muri rusange muri 2022 harimo kuba hari uduce twavuyemo izuba ryinshi ryatumye abahinzi barumbya, kuba hari ahagaragaye udukoko twangiza imyaka, ibura ry’ifumbire mvaruganda, izamuka ry’igiciro cya kawa n’inama mpuzamahanga zateraniye mu Rwanda zigamije kureba uko ubuhinzi (...)
Abacururizaga indabo n’amavaze mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali baravuga ko batanyuzwe n’icyemezo cyo gukurwa aho bakoreraga bakimurirwa ahandi.