RIB yagaruje arenga ibihumbi umunani by’Amadolari yari yibwe

Tariki 26 Mata 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye abasore babiri bavukana bakekwaho kwiba amafaranga angana n’ibihumbi umunani by’Amadolari y’Amerika, n’andi ibihumbi birenga 700Frw.

RIB yasabye abaturarwanda kwirinda ibyaha kuko batazabura gufatwa n'inzego z'ubutabera
RIB yasabye abaturarwanda kwirinda ibyaha kuko batazabura gufatwa n’inzego z’ubutabera

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yagaragaje ko hibwe 9500 by’Amadolari, nubwo atagarujwe yose.

RIB yagaragaje ko uwibye amafaranga akimara kuyafata, hari ayo yakoresheje byatumye afatanwa amafaranga adahwanye n’ayo yari yibye.

Ati “Ubwo yari amaze kuyiba no kuyageza kuri mukuru we bamaze gusezerana ko bazayagabana, biyemeje kuyahisha aho bayacukuriye munsi y’urugo, ahari igiti cy’umuvumu”.

Dr Murangira avuga ko nyuma yo kunoza umugambi, uwari umukozi wo mu rugo yongeye gusubira i Kigali ariko amaze kugenda mukuru we aza kwimura ya mafaranga aho bari barayatabye, ayashyira mu nzu hafi y’umusarani ari na ho RIB yayakuye.

DR Murangira avuga ko ubwo babazwaga mu bugenzacyaha, babanje kubihakana ariko bamaze kwerekwa ibimenyetso by’uko bayatwaye, birangira mukuru we amwemeje ko bagomba kuyasubiza.

Uwari wibwe yabwiye itangazamukuru ko Abanyarwanda bakwiye kwirinda kugendana amafaranga menshi, mu kwirinda ko byabakururira kwibwa cyangwa ibindi bibazo.

Yashimye RIB ko yamufashije kubona abari bamwibye, avuga ko inzego z’ubugenzacyaha zikora akazi kazo kandi neza iyo zagejejweho ikirego.

Dr Murangira yavuze ko abatawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo kwiba, ubuhemu n’icyaha cyo guhisha ibintu bikomoka ku cyaha.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, riteganya ko uhamijwe n’Urukiko guhisha ibintu bikomoka ku cyaha ahanishwa igihano kiri hagati y’umwaka umwe kugera kuri ibiri, n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 300Frw na 500Frw.

Riteganya kandi ko icyaha cyo kwiba ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu ya miliyoni imwe ariko itarenze miliyoni ebyeri, mu gihe icyaha cy’ubuhemu gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’imyaka itanu, ndetse n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 500Frw kugera kuri 1,000,000Frw.

Abasore babiri bavukana bakekwaho kwiba ayo mafaranga batawe muri yombi
Abasore babiri bavukana bakekwaho kwiba ayo mafaranga batawe muri yombi

RIB yatanze ubutumwa ku Banyarwanda bwo kwirinda ibyaha kuko hari ibishobora kwirindwa.

Ati “Nubwo inzego z’umutekano zihari kandi zikora, nubwo inzego z’ubugenzacyaha n’izishinzwe kurinda ibyaha zihari zifite ubushake n’ubushobozi bwo kubirwanya, ariko hari ibyaha byakwirindwa. Mu byakirindwa harimo n’ibi byo kuba umuntu ashobora gutwara amafaranga.

Ati “Turashishikariza abantu kwitabira gahunda ya Leta yo kutagendana amafaranga mu ntoki, bakayahererekanya bakoresheje uburyo bwashyizweho nka banki.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka