Perezida Paul Kagame yageze muri Guinée Conakry

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gicurasi 2024 yageze muri Guinée Conakry, aho yakiriwe na mugenzi we, Mamadi Doumbouya, bagirana ibiganiro byihariye bigamije gushimangira umubano n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi ndetse n’inzego zo gufatanyamo zirimo ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ishoramari.

Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Sénégal ahita yerekeza muri Guinée Conakry, mu ruzinduko rugamije gushimangira umubano hagati y’Igihugu cye n’u Rwanda.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yaherukaga kugenderera Guinée Conakry muri Mata 2023, aho yari mu ruzinduko rw’akazi rwari rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi ndetse n’ubushake mu kurushaho gukorana mu nzego zitandukanye.

Icyo gihe Perezida Kagame yari yerekeje muri Guinée Conakry ku butumire bwa mugenzi we Général Mamadi Doumbouya, nyuma y’uko mu Kwakira 2022, yari yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Ousmane Gaoual Diallo, wari umuzaniye ubutumwa.

Uru ruzinduko Perezida Paul Kagame agiriye muri Guinée Conakry ruje rukirikira urwo Perezida Mamadi Doumbouya na Madamu we ndetse n’itsinda ryari ribaherekeje bagiriye mu Rwanda tariki 25 Mutarama 2024, mu ruzinduko rwari rugamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Ubwo yagiriraga uruzinduko mu Rwanda muri Mutarama 2024, Perezida Mamadi Doumbouya yavuze ko Igihugu cye kizakomeza kubaka no kunoza umubano uhuriweho n’ibihugu byombi.

Yavuze ko abaturage bose bazakora ibishoboka mu kwagura imikoranire mu bijyanye n’itumanaho, ibikorwa remezo, n’ubwikorezi.

Général Mamadi Doumbouya ari ku butegetsi kuva muri Nzeri 2021, nyuma yo guhirika Alpha Condé wayoboye Guinée kuva mu 2010 kugeza mu 2021.

Uyu musirikare w’imyaka 43, yafashe ubutegetsi afite ipeti rya Colonel, tariki 25 Mutarama 2024 nibwo byatangajwe ko yazamuwe mu ntera, ahabwa ipeti rya Général.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka