Kugaruka mu buyobozi, uko bayibona: Nyuma y’imyaka ine abahoze bayobora Rayon Sports bavuze
Nyuma y’imyaka ine batagira icyo bavugira mu ruhame kuri Rayon Sports, abahoze bayobora ariko mu 2020 bagasabwa kuyijya kure ubwo habaga amatora ya manda iri kugana ku musozo, bagize icyo bayivugaho ndetse no kubyo kuba bazagaragara mu matora yo mu Kwakira 2024.
Ibi byatangajwe na Muhirwa Freddy wabaye visi Perezida wa Rayon Sports mu bihe bitandukanye ubwo yari mu birori byo gushyikiriza APR FC igikombe cya shampiyona 2023-2024, aho we na Paul Muvunyi wabaye perezida w’iyi kipe y’i Nyanza ndetse na Twagirayezu Thaddéo nawe wayibereye visi perezida bari babyitabiriye ku butumire bw’umuyobozi w’ikipe ya APR FC, Col Richard Karasira.
Nyuma y’uyu mukino itangazamakuru ririmo Kigali Today ryegereye Paul Muvunyi wavuye mu buyozi bwa Rayon Sports muri Nyakanga 2019 ubwo manda ye yari irangiye ngo abe yagira icyo avuga ariko avuga ko ntacyo yatangaza ahubwo uwamubereye Visi-Perezida Muhirwa Freddy aba ari we uvuga ku ngingo zitandukanye zirimo kuba barashyizwe ku ruhande, kugaruka mu buyobozi, kujya kure ikipe, ubumwe bw’abarayons uko bayibona n’ibindi bitandukanye.
Ibibazo n’ibisubizo Muhirwa Freddy yatanze:
Umunyamakuru:Mwitabiriye ubutumire bwa mucyeba mwabibonye gute?
Muhirwa Freddy: Naje nk’umutumirwa ubuyobozi bwa APR FC bwadutumiye, mwabibonye ko byari ibirori byiza ariko hari umugani baca ngo agasozi kazamutse inka kamanuka indi, ubwo rero uyu munsi APR FC yadutumiye natwe tugiye gukora ibishoboka muri Rayon Sports umwaka utaha nk’iki gihe tubatumire.
Umunyamakuru: Iyi myaka ine kuva 2020 kugeza 2024 uyisobanura gute kuri Rayon Sports?
Muhirwa Freddy: Ni imyaka itaratubereye myiza kuko tutatwaye igikombe, ariko iyo utwaye igikombe byose birasibangana. Igihembo cya byose ni kiriya gikombe ubona APR FC iteruye natwe iyo tugiteruye nta mubi, nta mwiza.
Umunyamakuru: Ni gute mwateguraga ikipe itwara ibikombe ko muri iyi minsi byabuze muri Rayon Sports?
Muhirwa Freddy: Icya mbere ni urukundo kandi abantu bagashyira hamwe kuko ntabwo hategura perezida, ntabwo hategura abakinnyi hategura bose muri rusange iyo muri hamwe byose birashoboka. Natwe reka dushake uko twashyira hamwe bizakunda.
Umunyamakuru: Uvuze ko iyo muri hamwe byose bishoboka, mumaze imyaka itanu muvuye mu buyobozi bwa Rayon Sports, kuva mwagenda ikipe ntabwo yari yatwara shampiyona, ubwo bumwe ko mutagaragara mu bikorwa by’ikipe mugiye gukora iki, ko uvuze ngo umwaka utaha namwe mugiye gutegura?
Muhirwa Freddy: Ntabwo twavuyemo, nk’uko mwabyumvise badusabye kujya ku ruhande kugira ngo barebe ko sisiteme yakora, mu by’ukuri rero hagiye kubaho igenzura turebe ese sisiteme yarakoze cyangwa hakenewe ko hari izindi mbaraga zajyaho? Ariko ndibwira ko n’ubuyobozi bwabibonye kandi abantu bose hari icyo babonye ndibwira ko buzabireba kandi tugahuza.
Umunyamakuru: Uravuga uti baratubwiye ngo tujye ku ruhande bagire sisiteye bashyiramo, hari abavuga bati n’ubwo byagenze gutyo ariko urukundo ntaho rwagiye mwagakwiriye kuba hari icyo mufasha cyane cyane ku mafaranga n’ibindi, babashyize ku ruhande bababwira ko nta n’inkunga mwatera? Kubera iki mutabikora?
Muhirwa Freddy: Buriya iyo umuntu akubwiye ngo jya ku ruhande turebe ko iyi sisiteme yakora urayireka koko, ariko iyo nkunga ubishaka yayitanga kandi icyo badusabye ni ukuba abanyamuryango, turibo ntabwo rero wajya gutanga inkunga k’utayigusabye iyo uyikeneye uraza ukanyegera ukambwira ngo nkeneye iki rero kugeza uyu munsi nta wari yanyegera.
Umunyamakuru: Mu Ukwakira 2024 hari amatora, hari icyari cyatangira kubaho? Mwebwe ubwanyu mwari mwatangira gutekereza ko mwakwegera ubuyobozi buhari cyangwa mwajya mu matora?
Muhirwa Freddy: Ziriya aba ari inshingano z’ubuyobozi ariko twese nk’abakunzi ba Rayon Sports, ikipe ituri mu maraso ntabwo bisaba kubitekereza buri wese arabizi azakora igikwiye kugira ngo ikipe igarure ubuzima.
Umunyamakuru: Mwe mwatangiye kugikora icyo gikwiriye?
Muhirwa Freddy: Kizakorwa nta kuntu waba utabitekereza uri Umurayon.
Umunyamakuru: Abarayons bakwitega ko mu bahoze muri komite bashyizwe ku ruhande bashobora kubonamo umwe muri komite nibura?
Muhirwa Freddy: Buriya ibyo ni ubushake kandi kera menyereye ko muri Rayon Sports habagaho kuza bakakwegera bakabigusaba, rero ntekereza ko hari abo bazabisaba kandi urukundo rurahari. Ubwo uwo bazabisaba akumva imbaraga zikirimo…...,ariko njyewe nabaye ngabanyije kuba umuyobozi nzaba umukunzi ariko ku buyobozi niteguye nzaba umukunzi ariko ku buyobozi ntabwo nari nazamo rwose.
Umunyamakuru: Wowe nturimo ariko se mu bo mwabanye nubwo wowe utarimo, hari abo wumva bashobora kugaruka?
Muhirwa Freddy: Buri gihe erega iyo babigusabye ari abavandimwe ntabwo wabireka kuko ni umuryango duhuriyemo ariko kugera uyu munsi ntawari wabinsaba ,nabo twegeranye ntawe nari nabona babisaba ariko igihe nikigera wenda bazabibasaba.
Umunyamakuru: Wowe ntawe wari wagira inama? Nka Muvunyi muzanye kuri stade?
Muhirwa Freddy: Perezida(Muvunyi) buriya yakoze ibintu byiza byo ku rwego rwiza,ku myaka yacu biragoye ariko babimusabye akumva afite imbaraga ,ni umugabo ntabwo namuvugira.
Umunyamakuru: Wowe hari uwo watangiye kugira inama cyangwa wagira inama yo kugaruka?
Muhirwa Freddy: Buriya ibintu by’amatora twaba tubiretse tukaba hamwe tukareba ko turi hamwe nkuko byari bisanzwe.
Umunyamakuru: Bababwiye kujya ku ruhande muranagenda ariko ubu abayobozi ba Rayon sports baba babegera babagisha inama?
Muhirwa Freddy: Kugeza ubu navuga ko hari harimo natwe ku bwacu kureka ngo ubuyobozi bwerekane sisiteme kuko hari iya kera n’iyubu bashakaga kwerekana ariko ubundi nibaza ko buri wese amaze kubona iyakora ,amakosa arakorwa mu ikipe ariko icy’ingenzi iyo utwaye igikombe uyu munsi amakosa arasibangana, na Real Madrid ubona ko Perez(Perezida wayo) agira amakosa ariko iyo batwaye igikombe birasibangana byose rero icyo dukeneye muri Rayon Sports si ukuvuga ngo uyu cyangwa uriya ,ni igikombe nk’icyo ngicyo.
Umunyamakuru: Kenshi iyo muri Rayon habaye ibibazo,hari igihe bavugamo abahoze bayobora Rayon Sports, iyo bivuzwe gutyo mwe mutekereza iki,umutima urabarya…..mutekereza iki?
Muhirwa Freddy: Nibaza ko kenshi ibyo hari ukuntu bivugwa n‘abanyamakuru sinibaza ko ari umuntu ku giti cye ubivuga…………….
Umunyamakuru: Perezida (wa Rayon Sports) ariko hari nabo yigeze kuvuga mu minsi ishize?
Muhirwa Freddy: Ndibaza ko uyu munsi atabivuga kuko icy’ingezi akeneye igikombe, naho buriya kuvuga ngo abahoze,abariho ubu…..urabona abafana ba APR FC uyu munsi barishimiye nanjye aho nari ndi nari nkeneye kwishima nteruye igikombe,nawe ni uko intego yacu twese ni uguterura igikombe naho utagiteruye ibindi byose ni amagambo.
Umunyamakuru: Umuyobozi wa RGB aheruka gutangaza nta kibazo cy’imiyoborere Rayon Sports ifite,muremeranya?
Muhirwa Freddy: Buriya kenshi ntabwo nkunda kunenga umuyobozi wa Rayon Sports kuko ni inshingano ziremereye kandi zikomeye aba afite. Numva ko umuyobozi aba yakoze ibishoboka ariko buri gihe hari icyo undi ashobora kuza akongeramo, ubwo rero mbona icy’ingenzi ari icyo wabonye abantu bishimira kuko ntabwo ari banki dushoramo ngo tuzunguka,ntabwo ari n’ishyirahamwe ngo tuzagabana ahubwo icyo tuba dukeneye ni iki gikombe ubona bateruye. Buri gihe rero iyo utaragiterura bisaba ko hari abo wegera ngo bagufashe,ifikombe nicyo ngenzi, ni cyo gisibanganya ibibazo byose,nicyo gishimisha abafana.
Ubwo bari basohotse muri Kigali Pelé Stadium ,umufana ukomeye wa Rayon Sports Rwarutabura yagiye yikurunga hasi imbere ya Paul Muvunyi amwita Se avuga ko agahinda kamwishe ko amukeneye,kugera hanze ya stade anabikoze kuri Twagirayezu Thaddéo ndetse no kuri Muhirwa Freddy. Hanze ya stade kandi amajwi y’Abarayons bari bahari babwira aba bagabo bati mugaruke duhangane,duheruka ikipe nzima muhari.
Komite yari iyobowe na Paul Muvunyi niyo iheruka guhesha Rayon Sports igikombe cya shampiyona 2018-2019 inagera muri 1/4 cya CAF Confederation Cup mbere y’uko isimburwa n’iyari iyobowe na Sadathe Munyakazi muri Nyakanga 2019 ariyo yasimbuwe n’iyobowe na Uwayezu Jean Fidéle nyuma y’ibibazo byabaye mu 2020, izarangiza manda mu Ukwakira 2024
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
urakoze cyn gusa natwe dushakabagarukep