U Bwongereza bwatangaje igihe indege ya mbere izazana abimukira mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yavuze ko indege ya mbere izazana abimukira i Kigali izahaguruka mu byumweru biri hagati ya 10 na 12, anashima intambwe Guverinoma y’u Rwanda iri gutera mu myiteguro yo kubakira.

Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Rishi Sunak
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye tariki 22 Mata 2024, Sunak yatangaje ko Guverinoma y’u Bwongereza yamaze gutunganya ibisabwa byose birimo gutegura ikibuga cy’indege abimukira bazahagurukiraho.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yavuze ko bamaze gukodesha indege no gutegura abantu 500 bazaherekeza abo bimukira bazaza mu Rwanda.

Yagize ati “Nakwemeza ko ikibuga cy’indege twamaze kugitegura, twakodesheje indege kandi dufite abantu 500 twahaye amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru, biteguye guherekeza abimukira mu Rwanda, hamwe n’abandi 300 bazahugurwa mu byumweru biri imbere.”

Kuzana abimukira mu Rwanda bikubiye mu masezerano yasinyiwe i Kigali mu kwezi k’Ukuboza mu mwaka wa 2023 hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza akaba akubiyemo ubufatanye mu iterambere no gukemura ibibazo by’Abimukira.

Minisitiri w'Umutekano mu Bwongereza, James Cleverly na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta, mu Kuboza 2023 bashyize umukono ku masezerano avuguruye hagati y'u Rwanda n'u Bwongereza y'ubufatanye mu bijyanye n'abimukira
Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, James Cleverly na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, mu Kuboza 2023 bashyize umukono ku masezerano avuguruye hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza y’ubufatanye mu bijyanye n’abimukira

Aya masezerano ateganya ko abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko baturutse mu bihugu biri hirya no hino ku isi bazajya boherezwa mu Rwanda bakaba ari ho basabira uburenganzira bwo kwinjira mu Bwongereza mu buryo bukurikije amategeko.

Amasezerano u Bwongereza bwagiranye n’u Rwanda yagiye atambamirwa n’inkiko zo mu Bwongereza.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yashimiye u Rwanda kubera kwemera kwakira aba bimukira binjira muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Hagati aho u Rwanda rwashyizeho Komite ikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano, hakazanashyirwaho urwego rushinzwe kumva ibibazo by’aba bimukira bazazanwa mu Rwanda igihe haba hari uvuga ko bitakozwe neza. Iyo komite izaba iyobowe n’umucamanza wo mu Rwanda n’umucamanza uturuka mu gihugu cyo mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka