Kwiyiriza, kwigomwa imibonano mpuzabitsina, gufasha abakene: Byinshi ku gisibo cya Ramadhan

Umumenyi mu idini ya Islam, Sheikh Ashraf Ndayisenga, yasobanuye byinshi ku gisibo gikorwa n’Abayisilamu nk’imwe mu nkingi z’idini ya Islam, n’abategekwa kugikora ndetse n’abatagomba kugikora, ndetse n’impamvu umubare w’Abayisilamu bakangukira ibyo kujya mu Musigiti mu gisibo wiyongera, bikagira inyungu no ku batari Abayisilamu.

Umumenyi mu idini ya Islam, Sheikh Ashraf Ndayisenga, asobanura ibijyanye na Ramadhan
Umumenyi mu idini ya Islam, Sheikh Ashraf Ndayisenga, asobanura ibijyanye na Ramadhan

Asobanura icyo igisibo kivuze ku Bayisilamu, yatangiye avuga ko nubwo ubu Abayisilamu muri rusange bari mu gisibo cya 2024, ariko kuri Karendari ya Kiyisikamu, ubu bari mu mwaka wa 1445, ni ukuvuga imyaka ishize Intumwa y’Imana Muhamed yimutse ava i Maka ajya i Madina. Mu mwaka wa kabiri Intumwa y’Imana imaze kwimukira i Madina, ngo nibwo igisibo cyinjijwe mu mategeko y’Abayisilamu. Yavuze ko ukwezi kwa Kiyisilamu kugira iminsi 30 cyangwa 29, kukabarwa bahereye igihe ukwezi kwabonekeye, uretse igihe hariho ibihu byinshi kutaboneka neza, icyo gihe ngo babara iminsi bisanzwe.

Yasobanuye ko uko igisibo cya Ramadhan cyakorwaga cyera, bitandukanye n’uko gikorwa ubu, kuko mbere ngo umuntu yashoboraga kudasiba kurya no kunywa, ahubwo akagaburira umukene, ibyo bikaba bihagije, ariko nyuma biza kuba itegeko Abayisilamu bose babishoboye bagasiba, kandi ngo kubifatanya byombi, ni ukuvuga umuntu agasiba, akagaburira n’undi mukene wasibye ari byo byiza kurushaho.

Yavuze ko imyitwarire myiza iranga Abayisilamu mu gihe cy’igisibo igira inyungu no ku bataribo, kuko muri iyo minsi 30 n’Umuyisilamu waba asanzwe abanira abandi nabi, icyo gihe arabireka.

Sheikh Ndayisenga avuga ko abategetswe gukora igisibo ari umuntu w’Umuyisilamu, ufite ubwenge bumeze neza, kuko gukora igisibo ni umugambi kandi umuntu ufite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe ntiyashobora kugira umugambi.

Icya gatatu ni ukuba umuntu akuze, abana batoya batarageza igihe cyo gukura, muri Islam batozwa gusiba, ni ukuvuga bakaba batangira kubikora amasaha makeya, batangira kunanirwa, bakabemerera kurya no kunywa, ariko ngo ntibategekwa gusiba. Gukura muri Islam, ku musore ngo ni igihe aba yaramaze kwiroteraho asinziriye, yaba yaragize ikibazo cy’uburemba, atangira gusiba agize imyaka 15. Naho ku mukobwa ni igihe aba yaramaze kujya mu mihango y’abakobwa.

Icya kane ngo ni ukuba nta miziro afite imubuza gusiba, muri yo harimo kuba umukobwa cyangwa umugore yaba ari mu minsi ye y’ukwezi, uwo ntasiba, kubera ko gusiba ari isengesho rigendana no kuba umuntu asukutse, kandi muri Islam amaraso asohoka mu gihe cy’imihango afatwa nk’umwanda uba usohoka mu mubiri. Ibyo ngo ni kimwe n’umugore ugifite ibisanza, ukimara kubyara, kugeza ayo maraso asohoka nyuma yo kubyara arangiye. Gusa, iyo ibyo byose biragiye, ngo bishyura iminsi batasibye.

Abayisilamu bubahiriza cyane igisibo cya Ramadhan
Abayisilamu bubahiriza cyane igisibo cya Ramadhan

Abandi bafatwa nk’abafite imiziro ngo ni abafite uburwayi buhoraho bituma batashobora gusiba nk’abarwayi ba Diyabete n’abandi, kuko umuganga aba yarabategetse kutamara amasaha atandatu nta kintu bafashe. Ahubwo abo bafite uburwayi butabemerera gusiba, ngo baba barebwa no kugaburira abakene bari mu gisibo, baba badahari bakagaburira abakene abo ari bo bose babonye.

Ku bashakanye ntibemerewe gukora igikorwa cy’abashakanye ku manywa, ni ukuvuga guhera saa kumi n’imwe za mu gitondo kugeza saa kumi n’ebyiri za nimugoroba. Nyuma y’aho ni ukuvuga mu masaha y’ijoro ngo bashobora kuryamana, ariko biramutse bibayeho ku manywa, baba bishe igisibo, kandi byahanwa mu buryo butatu, harimo gufunguza umucakara, kuko mu Rwanda nta bacakara bahaba ntawe bafunguza, gufunga iminsi 60 yikurikiranya, cyangwa se kugaburira abakene 60.

Muri icyo gihe cy’igisibo, ngo iyo umuntu agize amazi amusohoka mu gitsina yabigizemo uruhare, yikinishije cyangwa se yarebye amashusho atuma umubiri we uhinduka ukaba wagira amazi usohora, uwo munsi wo gusiba uba upfuye kandi aba agomba kuwishyura, ibyo ngo ni kimwe n’umuntu ushobora kwihaga agambiriye kuruka, uwo na we umunsi we uba upfuye, ariko uwaruka atabishaka nta kosa aba akoze kimwe n’uwakwiroteraho asinziriye.

Abandi ni abasaza n’abakecuru bageze ku cyiciro cy’imyaka cyo kutihanganira inzara, abo nabo Islam irabihanganira ntibasibe, ahubwo bakagaburira umukene igihe babifitiye ubushobozi. Ikindi ni ku bantu bari ku rugendo rurenga ibilometero 85, na bo ntibakora igisibo, kuko baba bashobora kuza kugira ikibazo cyo kubona ifunguro rya nimugoroba ‘ifutari’. Hari kandi umuntu udafite icyo asiburukiraho, adafite ifutari, uwo na we ngo idini ntirimutegeka gusiba.

Ku bantu baryamana bahuje ibitsina ngo ni icyaha gikomeye cyane muri Islam, kuko byangiza umubiri w’umuntu, nubwo umuntu yaba yibwira ati ni umubiri wanjye, ariko hari uwawumuhaye. N’uwavuga ko ari uburenganzira bwe, muri Islam ibyo bikorwa byangiza ubuzima bw’umuntu ngo ntibabifata nk’uburenganzira.

Akamaro ko gusiba ngo harimo no gutoza abantu ko hari ibyo bagomba kureka kandi babyemerewe. Ikindi ngo ni ukurinda umunwa w’umuntu mu gihe cy’igisibo, kuko ngo Imana ntacyo yaba ikeneye ku gusiba kwe mu gihe adashobora kurinda umunwa we kuvuga amagambo mabi.

Ku bijyanye n’impamvu Abayisilamu biyongera cyane, cyangwa se n’abatajyaga ku Musigiti bakajyayo cyane, Sheikh Ndayisenga avuga ko biterwa n’uko amashitani yoshya abantu gukora ibibi aba yaziritswe, akongera kurekurwa nyuma y’igisibo cya Ramadhan.

Yagize ati “Iyo igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan kigeze, imiryango y’Ijuru Imana itegeka ko abamalayika bayifungura yose, imiryango y’umuriro igategeka ko bayifunga, n’anashitani yose akajya ku munyururu, ni ukuvuga ngo ya mashitani ahora yoshya abantu ababuza kujya ku Musigiti bariya ubona batajyayo, ababuza kwitandiya ngo bambare neza bikwize, abo ubona batikwiza, abategeka kujya mu byo kunywa inzoga n’ibindi, iyo Ramadhan ije ayo mashitani makuru yose arazirikwa. Ni yo mpamvu ubona abitabira umuhamagaro w’Imana muri Ramadhan baba benshi, yarangira bakisubirira mu byabo bahoramo”.

Abayisilamu bo mu Rwanda batangiye igisibo ku itariki 10 Werurwe 2024, bakazakimaramo ukwezi kose, bitwararika ibiteganywa mu gisibo kugira ngo babone ibihembo byo gukora igisibo, harimo no kuzabona ijuru, ahari ubuzima bwiza kandi butagira iherezo, nk’uko byasobanuwe na Sheikh Ndayisenga mu kiganiro yagiriye kuri Isimbi TV.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bimwe mu byo twita amashitani ni imyumvire n’imikorere mibi yacu ubwacu.

Dutekereze kuri iyi mvugo n’imyemerere:...

"amashitani yoshya abantu gukora ibibi aba yaziritswe, akongera kurekurwa nyuma y’igisibo cya Ramadhan.

Yagize ati “Iyo igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan kigeze, imiryango y’Ijuru Imana itegeka ko abamalayika bayifungura yose, imiryango y’umuriro igategeka ko bayifunga.."

Ese Imana ni yo ifungurira amashitani kuza kudukoresha ibibi nyuma ikayafunga mu minsi 30? Yagiye ihora iyafunze koko igihe cyose?

Harera yanditse ku itariki ya: 29-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka