Kanaka

Mituyu Mareji !*

(*Ingo zishingwa ntizishinge !)

Salama Wangu,

Yanditswe ku itariki ya: 22-09-2014 - Saa: 12:29'
Ibitekerezo ( 1 )

*: Ni kwakundi tu ku bijyanye n’imvugo yanjye… abataba I Kigali cyangwa abatamenyereye sirikwi (circuits) mbamo amagambo amwe n’amwe ashobora kubacanga (kubayobera) ariko nkuko nabibemereye nta ribi (nta kibazo) nzajya ngenda nyabasobanurira mbonereho no kubigisha imvugo (Jargon - slang) y’abatawuneri (towners - abanyamujyi) kugira ngo hatazagira ubaragira (ubabeshya)…sibyo wangu ? (nshuti zanjye?)

Eh! Siku mingi kabisa… Ariko man, ubu ni uku tugiye kujya tubana muri iyi tawuni kweli? Umujyama ajya dawuni ntimunabaze amahabari y’uko byamugendekeye? Nari nzi ko turi amashumi ariko wallahi mwamvanyeho amaboko… Hum, ni uko ntabitesha nyine! Nzanye urutwe se najya nganiriza nde iza Keji Eli? Hahah…

Umva, ntacyo, nari narakubiswe bya hatari mu minsi ishize ariko ubu ni powa, nagarutse imihanda ndavibura nk’igifaru, ewana agatigito ninjye nako kugira ngo ndebe ko nasubiza ama dilu yanjye kuri apudeti

Sasa rero, kubera ko ntajya nipunja, namwe muranzi, mu rwego rwo kongera kwinjira ama striti nsharamye nashatse kubanza kwisubiza icyubahiro, ndisura ngira ngo nanarebe aho itawuni igeze… Ubukaro bwa mbere nagwiriye nabutwaye muri vile, nisohokana muri imwe mu ma lawunje numvise ngo igezweho ubu muri Keji Eli! Sindibuvuge izina ryaho n’ ubwo bafite kasitomakeya bampaye fagitire ntanga na tipu ndetse ye… Ntago rero nagerekaho kubakorera pabulisite ntabyo bantumye, nta n’akantu bampaye! Eh! Sasa? Iyi ni kapitari wangu, niko zikinwa!

Dore ahubwo, izo nahakabutiye nshaka kubibwirira… Heheh! Ubwo nari ndi guporeza ipula ku mutuzo tu nta wasi, nta ntugunda, nta n’inda y’umujinya… Inyuma yanjye hari hicaye ikapo icyeye kabisa nabo bari kwitera gudulayifu… Byiza rwose!

Ngiye kubona mbona tipe avanyeyo aka bogsi gato cyane ka nwari, akuramo impeta ya menshi, ubundi atangira kubwira bebi utuntu ntazi… Ok, barangurishije kubera ingulishi yanjye icagase ariko ukuntu tipe yimwenyuzaga undi nawe yateretse amaso, dore ko yari afite aya dejiga, nawe yasetse yagejeje mu matwi ntibyari shyashya… Ubwo niko kandi batumije noneho champanye yo guherekeza ako ka gemu, nari nayotse ko ashobora kuba ari kumusaba amago ibyo aribyo byose tu! Sinzi neza, ariko icyo nzicyo, ni uko nagiye kumva nkumva aramubwiye yigize segisi ngo “Ayilaviyu!” undi nawe ntiyizubaza aramusubiza ati “Mituyu!”… Heheh! Niko nari nabyumvise!

Nyuma y’icyo gisubizo byagaragariye buri wese wari aho ko cyanyuze byimazeyo uwo mujama, ntibatinze aho… Bakoze cincini niko guhita badukinira igihinde bafata utwo hejuru twese dukanura amaso ubundi bacaho bafatanye mu nda nk’aho nta wundi muntu uri aho wallahi… Danje! Nyuma nibwo nabajije umu dada wabasavingaga ampamirizako tipette bamusabye amago kandi ko yabyemeye fasta-fasta!… Sema nini?

None… Bagenzi, ndabaza! Ibintu nk’ibyo nabonye hariya, buriya biri siriyasi kweli?; Ese, ko nziko kujya mu mago ari projekti ikomeye, buriya aba bajene bacu bari babitekerejeho? Hanyuma… Aho kubera kureba muvi nyinshi urubyiruko rwacu ntirwaba rwigana imico y’ahandi bikabaviramo guhubukira ibintu bidashinga, ntibihame? Sinzi kabisa…

Nanjye sinanze ibintu byiza, kwanza hari n’uburyo nabikunzemo gake… Gusa, impungenge mfite ni uko nsigaye mbona Mareji nyinshi zubakwa muri ino minsi hano Keji Eli zidatera kabiri, nkibaza impamvu… Ubwo namwe mwambwira uko ziparitse, ariko njye nabonye kariya gakino ntekereza ko guhubuka biri mu bya mbere bishobora kuba bituma izi ngo zishingwa ariko ntizishinge!

Ngayo nguko… Turi kumwe vuba aha!

Kanaka

Ibitekerezo

muzashireho n,utundi

iliza yanditse ku itariki ya: 7-11-2014
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.