Ese hasenga imyenda?

Amwe mu madini ntakunze kwemera abakirisitu bambara batikwije.

Ibitekerezo   ( 12 )

uyu washushanije iyi nkuru asubire kwiga umwuga(professionalisme)kuki se ashyizeho ADEPR agendeye kuki? please tugomba kwiyubaha mu buryo twambara iryo ni ihame kdi sinzi ko kugenda usa nk’aho wambaye ubusa hari uwabishyigikira!! ariko kdi sindabona umuntu uwo ariwe wese ahagaze ku rugi akumira abantu ngo batinjira mu rusengero nk’uko uyu mushushanyi yashatse kugaragaza ko haba hari aho biba. inzu y’Imana ni iya bose ariko kdi twiyubahe ubwacu bityo tuzaba twubashye na societé tubamo.

sam yanditse ku itariki ya: 10-06-2013  →  Musubize

Abanyabyaha iyo bashaka kurwana ku byaha byabo bakubwira ko hadasenga imyenda cyangwa ngo Imana ireba mu mutima!Ariko se iyo Bibliya ivuga ngo:"yari yambaye imyambaro y’abamaraya"(Imigani 7:10),ntibigaragaza ko iyo myenda mubeshyesha Imana namwe mwibeshya ngo murasenga ubusanzwe yagenewe abamaraya? Nonese kuba ufite umutima w’ubumaraya n’ubwo waba udahagarara ku ipoto nijoro ugirango bizakubuza kurimbuka?Nimwihane mukizwe cyangwa mubikore ku mugaragoro muzahemberwe ibyo mwakoze naho kwibeshya ijuru byo sibyo kuko ni Iyera kandi Izabana n’abera!

Patrick yanditse ku itariki ya: 4-06-2013  →  Musubize

Uyu mushushanyi arabura "professionalism", nawe reba ngo: ADEPR koko???????????

zoro yanditse ku itariki ya: 28-05-2013  →  Musubize

Npone se bambaye ipatalo cyangwa ikabutura baba bikwije? Uwabisesengura nabwo yasanga harimo ikibazo.Ibintu by’imyenda ntibyoroshye kubisobanura kuko na Bibiliya yabicecetse.Dore nka Yesu yambaraga ikanzu.Umugabo wayambara ubu akinjira mu rusengero sinzi ko yabona aho akwirwa. Ubwami bw;Iman si ubw’amagambo.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 24-05-2013  →  Musubize

Nimubareke basigaranye igihe Giro bagasanga uwo bakorera

kaka yakuki yanditse ku itariki ya: 8-05-2013  →  Musubize

amahirwe make nuko balade kwakira uwo bizeye
akabashyiraho ikimenyetso.rero ni mubareke umwanya basigaranye ni mûri bagasanga umwami wabo.

yanditse ku itariki ya: 8-05-2013  →  Musubize

Ikibazo gikuru cyo kwambara utikwije si ukurangaza abandi, ahubwo ni "ukwirangaza ubwawe":iyo inzu idakinze baravuga ngo irarangaye, iyo umuntu nawe atambaye yikwije aba yirangaje, bivuga ngo aba yitesheje agaciro.Rero idini ribereyeho gusubiza abantu agaciro batswe n´ibibi byo mw´isi:niyo mpamvu ADEPR ibakangurira kwisubiza no kwihesha agaciro mw´iyambika mukikwiza, ntimwirangaze ngo imbeba zibarunguruke kandi muri Abantu bo kwiyubaha mu kiyubahisha. Iyo ubonye umuntu yitesha agaciro ukamureka cyangwa ukamushigikira, nawe uba udakoze inshingano zawe neza. Sibyo se bavandimwe?

Twiheshe agaciro yanditse ku itariki ya: 3-05-2013  →  Musubize

Umunyamakuru nako umushushanyi hano ntiyagomba kugira idini runaka adomaho urutoko nka hariya yanditse ADEPR ntibyakagombye

Ayebare yanditse ku itariki ya: 3-05-2013  →  Musubize

Kuba ADEPR ibuza abantu kwambara ubusa nta kibi mbibobamo natwe tujya tubuza abana bacu kwambara ubusa. Uyu munyamakuru rero nawe yakoze ikosa ryo kwibasira ADEPR kandi tuzi ko mu bo Antichrist arimo gukoresha n’uyu arimo. Nziko afite ikimenyetso cya Tatoo ku mubiri we, abamuzi muzamwitegereze jye ndamuzi. ADEPR ni itorero ridashobora guhirikwa n’imiyaga. Yes imiyaga ishobora kurinyeganyeza nk’uko bimeze muri iki gihe. Abagamije gusahura bashora no guhabwamo ubuyobozi cg intebe nk’uko bimeze ariko aragowe uwabikoze. Gusa nabyo biri mu bizatuma abanyetorero barushaho kumenya gushikama no kurisengera kurushaho.

baguma yanditse ku itariki ya: 3-05-2013  →  Musubize

mbere y uko ntanga igitekerezo wa munyamakuru we inkuru yawe isa naho irimo kwibasira idini runaka.naho kwambara ko niba no hanze iyo myenda bayirwanya ko itarimo kwiyubaha kuki wayijyana mu rusengero koko.Ariko uzi ko ubona umuntu yambaye nabi akaba ari wowe ugira isoni

irinde yanditse ku itariki ya: 2-05-2013  →  Musubize

Ni ukuri kwambara utikwije ukajya mu rusengero, kiliziya, umusigiti, sibyiza na gato. Ndebera uriya mudamu! Buriya se we ntiyiyumvisha ko ashobora kurangaza abagabo mu rusengero? Iriya myambaro niyo muri za cadurac no mutubali. Bajye bambara bikwize aho ariho hose kuko ni umuco mwiza wa kinyarwanda.

Kibwana yanditse ku itariki ya: 2-05-2013  →  Musubize

MUBYUKURI NDEMERANYA NABO! YEGO NTIHASENGA IMYENDA ARIKO KUJYA GUSENGA WAMBAYE UBUSA NABYO SIBYIZA KUKO BIRANGAZA ABANDI AHUBWO TUMENYE GUTANDUKANYA AHANTU HARI IMYENDA YO MUKABYINIRO;IYO MURI PISCINE IYO MUKAZI BYAGERA MUGUSENGA BIGASABA KWITONDA KUGIRA NGO UTA IKIGUSHA UKARANGAZA ABANDI! BURIYA NJYE NKUNDA IMYAMBARIRE YA ISLAM KUBAKOBWA KUKO NTA RUGINO NARUMWE WAVUGA NGO RWATUMYE UDASENGA NEZA KUKO BABA BIKWIJE! MBESE ABARI BURWANDA BAZAVA HE NIBA TUTIKWIJE? MUGERAGEZE KWIYUBAHISHA NAMWE BA NYAMPINGA NNKUNDA!

ines yanditse ku itariki ya: 2-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.