Ibaruwa ya Boy kuri Peri Noweli (Père Noel)…

“Ku nshuti yanjye nkunda cyane Peri Noweli,

Yambiiii,

Ndishimye kongera kukwandikira nk’uko nsanzwe mbikora kuri Noheli. Ariko uyu mwaka ntabwo nshaka kugusaba kado (cadeau) nk’izisanzwe kuko izo nari nkeneye zose warazimpaye ubushize…

Ubu noneho rwose Peri Noweli nkwandikiye mbabaye kandi ndashaka kugusaba kado ikomeye kuri njyewe kuko nasanze ayandi ma kado yose wampa ndetse n’ayo Papa na Mama bampa ntacyo avuze igihe cyose nzaba ntafite iyongiyo :

Ndakwinginze mu izina ryanjye bwite ndetse n’irya mushiki wanjye Fiyete kuko nawe arababaye ariko yasinziriye ndamuvugira….

Kuri iyi Noheli turashaka ko ugarura Papa na Mama mu rugo kuko tumaze igihe tutababona…kandi n’iyo baje ntabwo baba batwitayeho baba binaniriwe cyangwa bavuye mu minsi mikuru badusize…kandi uzatume badakomeza kunywa inzoga nyinshi barangiza bagatongana maze natwe bakatubwira nabi bakadutera ubwoba tukarira…

Nimbona baje ndishima kandi unsuhurize akana Yezu ukabwire ko ngakunda kandi ko ejo nzajya kugasura mu kirugu cyo mu misa nibishoboka…nitugira amahirwe Papa na Mama bagataha kare uyu munsi!” Urakoze cyane !

Bayi!

Boy na Fillete (ariko aracyasinziriye…)

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.