Lithuania: Amb. Nduhungirehe yasabye ko Jenoside yakorewe Abatutsi yigishwa mu mashuri yaho

Mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Ambasade y’u Rwanda muri Lithuania, ifatanyije na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Lithuania n’Ikigo cy’Ubushakashatsi kuri Jenoside no guhangana na yo cyo muri Lithuania, bateguye igikorwa cyo Kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, igikorwa cyabereye i Vilnius mu murwa mukuru w’icyo gihugu.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abahagarariye Guverinoma ya Lithuania, abahagarariye ibihugu byabo muri Lithuania ndetse n’Abanyarwanda baba muri Lithuania. Cyabimburiwe no gucana urumuri rw’icyizere ndetse no gufata umunota wo guceceka no kuzirikana abishwe muri Jenoside.

Mu ijambo rye, Ambasaderi w’u Rwanda muri Lithuania, ufite icyicaro i La Haye mu Buholandi, Amb. Olivier J.P Nduhungirehe, yasobanuye uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yakozwe n’Abanyarwanda, bayikorera abandi Banyarwanda, ariko ahanini icyo cyaha kikaba cyaratijwe umurindi no kuba Umuryango mpuzamahanga (UN) utaragize icyo ukora ngo ugikumire.

Yagize ati, “Ku cyumweru tariki 7 Mata 2024, wari umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, nk’uko byemejwe n’Inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye mu mwanzuro yafashe mu Kwezi k’Ukuboza 2003, ndetse ukongera gushimangirwa muri Mata 2020.”

“Jenoside yakorewe Abatutsi , yarateguwe, ikorwa n’Abanyarwanda bayikorera abandi Banyarwanda, bafashijwe n’ubutegetsi bubi bwavanguraga igice kimwe cy’abaturage. Gusa, iki cyaha cyanatijwe umurindi no kuba Umuryango mpuzamahanga utaragize icyo ukora, cyane cyane Ubunyamabanga bwa UN , Akanama ka UN gashinzwe umutekano ku Isi, n’ibihugu bimwe na bimwe bikomeye byo mu Burengerazuba bw’Isi byari bifite uko bikorana n’u Rwanda mu mateka no mu buryo bw’ubukungu”.

Ambasaderi Nduhungirehe yasobanuye uko Jenoside irangiye, ibyo bihugu bibinyujije mu biganiro byakorwaga na za Komisiyo z’inteko zishinga amategeko, ibiganiro byo mu rwego rwa politiki ndetse n’iby’ibitangwa na za Kaminuza, byashatse kumva uruhare rwabyo n’uko byanze gutabara mu gihe cya Jenoside, Abakuru b’ibyo bihugu na za Guverinoma bemera uruhare rwabo ndetse basaba imbabazi mu buryo bumwe cyangwa ubundi. UN na yo yakoze ityo isaba imbabazi muri raporo yayo yo ku itariki 15 Ukuboza 1999 yemera ko ntacyo yakoze ngo ikumire Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse ikaba nta n’icyo yakoze ngo iyihagarike mu gihe yarimo ikorwa.

Ambasaderi Nduhungirehe yagarutse ku kuba hirya no hino mu Rwanda harashyizweho inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse enye muri zo zikaba zarashyizwe mu murage w’Isi, zikazajya zicungwa na UNESCO, aboneraho gushima ibihugu byo mu Burayi byemeye gushyira inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, zikubakwa ku butaka bwabyo, harimo u Bufaransa, u Bubiligi, u Bwongereza, Leta zunze Ubumwe za Amerika, Canada, Switzerland, u Butaliyani, u Buholandi, ndetse n’u Budage, avuga ko yizeye ko n’ibindi bihugu bizagenda bishyiraho inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo amakuru ajyanye na yo arusheho kumenyekana.

Ambasaderi Nduhungirehe yaboneyeho umwanya wo gusaba ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yajya yigishwa mu mashuri nk’uko Jenoside yakorewe Abayahudi yigishwa, kandi nk’uko bikubiye mu mwanzuro w’Inama rusange ya UN, kuko byagaragaye ko mu bihugu byinshi ku Isi, by’umwihariko mu Burayi, usanga urubyiruko nta bintu byinshi bazi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Yashoje ashimira abateguye icyo gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kuko byari ku nshuro ya mbere giteguwe aho muri Lithuania.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka