Abikorera (PSF) bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abagize urugaga rw’abikorera (PSF) ku rwego rw’Igihugu tariki 24 Mata 2024, bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro kikaba cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva.

Mu ijambo Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda Jeanne Françoise Mubiligi, yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, yavuze ko abikorera bafite inshingano yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kubaha icyubahiro, kwirinda ko Jenoside yakongera kubaho no gufasha abarokotse mu kwiyubaka n’ubudaheranwa.

Jeanne Françoise Mubiligi uyobora PSF
Jeanne Françoise Mubiligi uyobora PSF

Muri iki gikorwa, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yavuze ko Jenoside yahitanye benshi mu bikorera, ndetse ko muri Nyanza ya Kicukiro hakorewe ubwicanyi ndengakamere, aho Abatutsi bahiciwe bari bazi ko barinzwe n’ingabo mpuzamahanga ariko zikabasiga mu maboko y’abicanyi.

Ati: “Mu 1994, twabuze benshi mu bikorera dore ko Abatutsi bavutswaga amahirwe yo gukomeza amashuri, bashakaga uko bihangira imirimo, bagakora ubucuruzi, ubwubatsi n’ubundi bukorikori”.

Dusengiyumva yakomeje agira ati: “Ikibabaje cyane kandi ni uko na none, bamwe mu bikorera cyane cyane abacuruzi bagize uruhare runini mu gutiza umurindi Jenoside, aho batangaga inkunga y’ibikoresho byakoreshejwe muri Jenoside, amafaranga yo guha abakoraga Jenoside, imodoka na moto zatwaraga Interahamwe, bakaba baratanze n’ubundi bushobozi”.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Samuel Dusengiyumva na we yitabiriye iki gikorwa
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Samuel Dusengiyumva na we yitabiriye iki gikorwa

Yashimye abagize uruhare mu kubohora Igihugu, ati: “Ntitwabura gushima abikorera bari hanze y’Igihugu bafashije ingabo zari iza RPA, dushimira cyane, mu rugamba rwo kubohora Igihugu. Mu myaka 30 Igihugu kimaze cyiyubaka, mwe muteraniye aha mwagize uruhare runini mu kubaka u Rwanda by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, ibikorwa byanyu birivugira”.

Yavuze ko umuhate ndetse n’ubushobozi abikorera bagaragaza cyane cyane mu bikorwa byo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye ari iby’agaciro gakomeye bikaba bifasha mu gukomeza guha abarokotse icyizere cyo kubaho.

Yasabye abikorera gusesengura ibyo bakora kugira ngo ibikorwa byabo bikomeze gufasha Igihugu, hirindwa icyo ari cyo cyose cyasubiza Abanyarwanda mu icuraburindi, ahubwo bagaharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Umuhanzi Bonhomme yafashije abitabiriye mu ndirimbo zijyanye no kwibuka
Umuhanzi Bonhomme yafashije abitabiriye mu ndirimbo zijyanye no kwibuka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka