Maj Gen Vincent Nyakarundi yahaye impanuro inzego z’umutekano zigiye koherezwa muri Mozambique

Major General Vincent Nyakarundi, Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, aherekejwe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi ushinzwe Ibikorwa, DIGP Vincent Sano basuye abasirikare n’abapolisi bitegura ku jya muri Mozambique, mu ntara ya Cabo Delgado.

Aba bayobozi basuye aba basirikare n’abapolisi bitegura kujya muri Mozambique, kuri uyu wa kabiri tariki 14 Gicurasi 2024, mu kigo cya gisirikare cya Kami nk’uko Minisiteri y’Igabo z’u Rwanda yabitangaje.

Maj Gen Vincent Nyakarundi, yagejeje kuri aba bagize inzego z’umutekano z’u Rwanda zitegura kohereza mu ntara ya Cabo mu majyaruguru ya Mozambique, ubutumwa bw’umukuru w’umukuru akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.

Ni ubutumwa bubasaba kurushaho gukomeza kurangwa n’imyitwarire ndetse n’ubwitange mu nshingano zabo azi neza ko zikomeye. Yashimangiye ko inzego z’umutekano z’u Rwanda zoherejwe muri iriya ntara zikora neza inshingano zazo kandi ko aya mahame agomba gukomeza kubahirizwa.

Kohereza inzego z’umutekano z’u Rwanda, bikubiye muri gahunda ishimangira umubano w’Ibihugu byombi hagati ya Repubulika yu Rwanda na Mozambique.

Lt Gen Mubarakh Muganga yibukije abagize izi nzego ko ababanjirije bakoze akazi gakomeye, abasaba gukomerezaho.

Izi nzego z’umutekano zoherejwe muri Mozambique mu rwego rw’amasezerano ibihugu byombi bifitanye mu by’umutekano. U Rwanda rwatangiye kohereza ingabo muri icyo gihugu mu 2021, hashize iminsi intara ya Cabo Delgado yibasiwe n’ibyihebe.

Ingabo z’u Rwanda zamaze kugarura amahoro mu duce dutandukanye twa Cabo Delgado ndetse abaturage benshi basubijwe mu byabo nyuma y’igihe barahunze. Kuri iyi nshuro, ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Mozambique biyobowe na Maj Gen Alexis Kagame.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka