Perezida Kagame yinjije mu Ngabo z’u Rwanda aba Ofisiye 624

Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yinjije mu Ngabo z’u Rwanda aba ofisiye 624 bari bamaze igihe mu masomo ya gisirikare, abaha ipeti rya Sous-Lieutenant.

Mbere yo kwinjizwa mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), aba ofisiye bashya bakoze akarasisi kakozwe hifashishijwe amabwiriza yatanzwe mu Kinyarwanda. Aka karasisi kayobowe na Lt Col Francis Gatare.

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, Brig Gen Franco Rutagengwa, yavuze ko abanyeshuri basoje amasomo ari 624 barimo abakobwa 51, aba ofisiye bato 33 bize mu bihugu by’inshuti n’u Rwanda.

Brig Gen Rutagengwa yavuze ko abasoje barimo 102 bize amasomo y’umwuga wa gisirikare babifatanyije n’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda abahesha Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza. Hari abandi 522 bize umwaka umwe amasomo ajyanye n’inyigisho z’umwuga wa gisirikare gusa barimo abari basanzwe ari abasirikare bato 335 n’abasivili 167 bafite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu mashami ndetse n’aba ofisiye 33 barangije mu mashuri yo mu bindi bihugu.

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, Brig Gen Franco Rutagengwa, yijeje ko abasoje amasomo bafite ubumenyi, batozwa indangagaciro, imikorere n’imyifatire myiza ya gisirikare bibemerera kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda. Ati “Barabitojwe kandi bagaragaje ubushake n’ubushobozi mu kurinda Igihugu cyacu, amajyambere yacyo ndetse n’ahandi hose bakenerwa kugihagararira.”

Perezida Kagame yashimiye aba Ofisiye bashya bahisemo gukorera Igihugu cyabo mu Ngabo ndetse n’ababyeyi babashyigikiye. Ati “Ababyeyi, ndabashimira kuba mwarashyigikiye abana banyu guhitamo uyu mwuga.’’

Perezida Kagame yavuze ko byaba ari ishyano kuba u Rwanda rwakongera gusubira mu bihe rwanyuzemo kandi rurinzwe. Ati “Aho Igihugu cyageze kugira ngo kizongere kubona ibintu nk’ibyo byaba ari ishyano. Ntabwo izi Ngabo z’Igihugu z’umwuga, ibyo zigishwa, ibyo zitozwa, amateka yacu, ntabwo yatwemerera ko byazongera kuba mu Gihugu cyacu. Ni zo nshingano mufite nk’ingabo z’igihugu, ari mwebwe, abo musanze n’abandi bazaza.’’

Perezida Kagame yasabye aba ofisiye bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda kurangwa n’ubutwari mu byo bakora. Ati “Ni cyo gikwiriye kubaranga mwebwe n’abandi Banyarwanda. Kubaranga, kwanga ubagaraguza agati cyangwa agatoki. Mukabyanga, mukabirwanya.”

Perezida Kagame yasabye aba ofisiye bashya kwanga agasuzuguro, ubugwari n’ububwa ahubwo bakaba bapfira ukuri. Ati “Ugapfira agaciro ubuzima bwawe ukwiriye kuba ubuha. Ibyo navuga nkwiye gusubiramo, ubazanaho intambara, akabyicuza.”

Perezida Kagame yashimangiye ko gutakaza ubuzima uri mu gisirikare ari ubutwari. Ati “Hari uburyo bwinshi abantu batakaza ubuzima ariko kuba watakaza ubuzima uri muri uyu mwuga ni ishema. Ni ishema rikurinda, rikarinda abawe, rikarinda Abanyarwanda bose n’abandi batuye Igihugu cyacu.”

Ni inkuru dukesha RBA

Reba ibindi muri iyi Video:

Inkuru bijyanye:

Amafoto na Video byaranze umuhango wo kwinjiza mu Ngabo z’u Rwanda aba Ofisiye bashya 624

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka