U Burusiya: Minisitiri w’Ingabo wungirije yatawe muri yombi

Mu Burusiya, Minisitiri w’Ingabo wungirije, Timur Vadimovich Ivanov, yatawe muri yombi akekwaho kuba yarakiriye ruswa, icyo kikaba ari icyaha gihanishwa amande akomeye cyangwa se igifungo cy’imyaka icumi muri gereza, nk’uko biteganywa n’amategeko mpanabyaha y’icyo gihugu.

Minisitiri wungirije w'Ingabo z'u Burusiya yafashwe akekwaho ruswa
Minisitiri wungirije w’Ingabo z’u Burusiya yafashwe akekwaho ruswa

Komite ishinzwe kumukoraho iperereza yatangaje ko “Minisitiri Timur Vadimovich Ivanov yatawe muri yombi akekwaho kuba yarakoze icyo cyaha, giteganywa mu gica cya 6 cy’ingingo ya 290 mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha (penal code)”.

Ikinyamakuru RFI cyatangaje ko uwo muyobozi, asanzwe afatwa nk’umwe mu bakozi ba Leta bakize cyane aho mu Burusiya, kuko banamuhimbye akazina ka ‘Porte-monnaie’, cyangwa ikofi ibikwamo amafaranga. Timur Ivanov anafatwa nk’umwe mu bagize inzego z’umutekano aho mu Burusiya bakize cyane, nk’uko byemejwe na ‘magazine Forbes’.

Ni umwe mu bashinzwe imishinga minini y’ubwubatsi ya Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya, harimo uwo kubaka Pariki ya gisirikare (parc Patriot) mu Mujyi wa Moscow, ariko akaba asanzwe yarafatiwe ibihano n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi (EU/UE).

Nyuma y’uko u Burusiya buteye Ukraine, yashinzwe umushinga wo kongera kubaka Umujyi wa Marioupol wari mu bice bya Ukraine byafashwe n’u Burusiya. Iperereza ryakozwe n’ikigo gishinzwe kurwanya ruswa cya Alexei Navalny, ryagaragaje ko muri uwo mushinga, uwo Minitiri wungirije w’Ingabo yawukuyemo inyungu ze bwite.

Irindi perereza ngo ryagaragaje ko mu gihe cyashize, yakundaga kumara igihe ahitwa Saint-Tropez, aho yatemberaga mu muryango atwaye imodoka ihenze cyane ya Rolls-Royce.

Ikindi ngo yari afite imitungo myinshi itimukanwa ibarirwa mu gaciro ka Miliyari isaga y’Amadolari. Nyuma y’uko u Burusiya buteye Ukraine, ikinyamakuru cyo muri ‘Ukrainska Pravda’ cyatangaje ifoto y’uwahoze ari umugore w’uwo Minisitiri ari mu biruhuko (vacances) ahitwa i Courchevel. Na ho umugore we afite muri iki gihe, icyo kigo cya Navalny cyemeje ko umwaka ushize wa 2023, yatembereye u Burayi, ndetse aniyishyurira igihangano cy’ubugeni, mu nzu y’ubugeni y’Abataliyani.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka