Hamenyekanye amakuru mashya ku iyegura rya Miss USA

Nyuma y’uko Nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Noelia Voigt w’imyaka 24 y’amavuko, yeguye kuri uwo mwanya yari yatorewe mu 2023, yashyize hanze amakuru mashya yatumye asubiza ikamba, harimo itotezwa, ibikorwa by’ihohoterwa n’imikorere idahwitse.

Miss USA yahishuye andi makuru ku bwegure bwe
Miss USA yahishuye andi makuru ku bwegure bwe

Icyemezo cyo kwegura kwe ku mwanya wa Nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagitangaje abinyujije ku rubuga rwa ‘Instagram’ ku wa mbere tariki 6 Gicurasi 2024, avuga ko abitewe n’uko ashaka kwita ku buzima bwe bwo mu mutwe.

Mu butumwa yari yashyize ku rubuga rwa Instagram, Miss Voigt, wanabaye Miss Utah USA, yavuze ko icyo cyemezo yafashe ari icyemezo gikomeye, ndetse ko yari abizi ko kizatungura benshi, ariko kandi ko ari iby’agaciro “gufata ibyemezo wumva bikunogeye, bikubereye byiza kandi bitabangamira ubuzima bwawe bwo mu mutwe”.

Gusa mu makuru mashya yagiye hanze ku mpamvu zitandukanye zatumye uyu Nyampinga yegura kuri uyu mwanya, akubiye mu nyandiko zigizwe n’impapuro umunani yanditse agaragaza byinshi byatumye asubiza ikamba, harimo ibikorwa yakorerwaga yise nk’uburozi yahabwaga, birimo gucunaguzwa, guteshwa agaciro ndetse no kutubahiriza ibikubiye mu masezerano y’ibyo agomba gukorerwa.

Yagize ati: "Mu buyobozi n’umuryango utegura Miss USA, harimo ibikorwa by’uburozi, ku rwego rw’imiyoborere mibi, bikarushaho kuba bibi cyane kubera itotezwa ndetse n’iharabika."

Uyu nyampinga akomeza agira ati: “ Imikorere mibi iri muri sosiyete itegura irushanwa rya Miss USA (Miss USA Organization), yamwangirije ubuzima bw’inyuma ku mubiri n’ubuzima bwo mu mutwe, ku buryo ubu ari ku miti, kuko yagize ibibazo by’umutima uteraguza cyane ‘heart palpitations’, gutitira umubiri wose, gutakaza ubushake bwo kurya, gutakaza ibiro atabishaka, kubura ibitotsi, gutakaza umusatsi n’ibindi”.

Voigt mu ibaruwa y’ubwegure bwe kandi yatunze intoki Laylah Rose, Perezida akaba n’umuyobozi mukuru wa Miss USA na Miss Teen USA, avuga ko Rose muri rusange ari umuntu udashobotse mu itumanaho, atigeze agaragaza kumushyigikira ndetse ko yagiye amusebya mu bihe bitandukanye.

Voigt yavuze ko hari byinshi yagiye asanga ari gukora wenyine kandi yagakwiye gushyigikirwa n’abategura irushanwa rya Miss USA. Muri izi nyandiko kandi yanavuze ko nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss USA, yakorewe ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ubwo bari mubikorwa bya Sarasota Christmas Parade.

Miss Voigt ubwo yatangazaga ubwegure bwe, abategura Miss USA bakiriye icyo cyemezo ndetse bamushimira akazi yakoze, kandi bamwifuriza amahirwe masa mu buzima akomerejemo.

Ku rubuga rwa Facebook, urwo rwego rwa Miss USA Organization, rwanditse rugira ruti, " Twubashye kandi dushyigikiye icyemezo cya Noelia cyo kwegura ku nshingano ze. Imibereho myiza y’abafite amakamba yacu ni cyo kintu cy’ingenzi kuri twe, kandi turumva neza icyifuzo cye cyo kujya kwiyitaho mu iki gihe”.

Ubuyobozi bwa Miss USA, ngo rurimo gushaka uko rwashyiraho undi waba usigaye mu nshingano za Miss USA kuko undi azatorwa bitadatinze nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru CBSNews.

Uretse Miss USA Noelia Voigt weguye hari na Miss Teen USA UmaSofia Srivastava w’imyaka 17 nawe weguye ku mwanya we, abitangaza binyuze ku rubuga rwa Instagram, agira ati, “Indangagaciro za ntabwo zikijyanye ku buryo bwuzuye n’ubuyobozi bwa Sosiyete itegura irushanwa”.

Uko kwegura cyangwa se kwiyambura amakamba kwa ba Nyampinga ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni ubwa mbere bibayeho mu mateka y’iri rushanwa ry’ubwiza (Miss USA) kuva ryatangira mu 1952. Kuko abo bombi beguye mu gihe haburaga amezi atatu ngo manda yabo irangire nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru CBSNEWS.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka