Burundi: Indorerezi zizakurikirana amatora asigaje iminsi 9 zizashyirwa mu kato k’iminsi 14

U Burundi bwabwiye Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ko indorerezi zose zoherejwe gukurikirana amatora rusange mu Burundi zigomba gushyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi 14 ubwo zizaba zihageze mu rwego rwo kureba niba nta cyorezo cya COVID-19 zifite.

Ibi bamwe babifashe nk’amananiza yo kwangira indorerezi za EAC gukurikirana amatora yo mu Burundi azaba tariki 20 Gicurasi 2020 (asigaje iminsi icyenda gusa), bivuze ko indorerezi zitazabasha gukurikirana ibikorwa by’ amatora.

U Burundi bwatanze icyifuzo busaba ko abakozi ba EAC basanzwe muri iki gihugu bafata inshingano z’indorerezi, nk’uko bigaragara mu ibaruwa yanditswe na Isabelle Ndahayo, Minisitiri ushinzwe ibibazo by’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.

Igihugu kandi cyanze kwemerera indorerezi z’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’indorerezi z’ imiryango itegamiye kuri Leta gukurikirana amatora; nk’uko ikinyamakuru Daily Nation cyabitangaje.

Amatora aheruka kuba mu 2015 yanenzwe n’inzego z’akarere ndetse n’amahanga bavuga ko atari yujuje ibisabwa kugira ngo amatora abe yizewe kandi abe mu bwisanzure.

Hagati aho, mu gihe amatora ateganyijwe kuba tariki ya 20 Gicurasi 2020, ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bazahatana mu matora birakomeje ari nako hakomeje kuvugwa ihohoterwa n’iterabwoba ku bayobozi b’amashyaka atavuga rumwe na Leta ndetse no ku bayoboke b’ayo mashyaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka