Yambaye inkweto bwa mbere afite imyaka 15: Menya byinshi kuri William Ruto

William Ruto uherutse gutorerwa kuyobora Kenya, ni Perezida wa Gatanu wa Kenya, akaba yaregukanye intsinzi mu matora yabaye ku itariki 9 Kanama 2022, nk’uko ibyavuye mu matora byatangajwe ku itariki 15 Kanama 2022 bibigaragaza. Ariko se William Ruto ni muntu ki, afite ayahe mateka muri Kenya?

William Ruto
William Ruto

Ubundi ku mazina ye yose, yitwa William Samoei Arap Ruto, akaba yaravutse ku itariki 21 Ukuboza 1966. Akomoka mu gace k’icyaro ahitwa i Sugoi, mu Burengerazuba bwa Rift Valley, akaba ari uwo mu bwoko bw’Abakalenjini.

Nyuma yo kwegukana intsinzi, ibitangazamakuru bitandukanye byagarutse ku buzima bwe guhera mu bwana, bigaragaza ko icyo gihe yabayeho mu buzima busanzwe abana b’abakene babaho muri Kenya.

Impamvu ni uko, ngo yambaye inkweto bwa mbere afite imyaka 15 y’amavuko, ndetse ngo yagurishaga inkoko n’ubunyobwa ku nkengero z’umuhanda mu bice by’icyaro mu gace ka Rift Valley.

Yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu bigo bisanzwe, nyuma aza kujya kwiga kuri Kaminuza nkuru ya Nairobi. Abiganye na Ruto cyane cyane mu mashuri yisumbuye, bavuga ko yari umuntu ugira ubwitonzi mu byo akora, asa n’ugira isoni, igihe cyose akifata nk’umuntu usanzwe woroheje.

Ababyeyi ba Ruto ni Daniel Cheruiyot na Sara Cheruiyot. Nyina avuga ko atari umwana usuzugura, cyangwa se ugorana, ngo yari umwana wumvira igihe cyose, akaba umwana w’umwizerwa kandi utaha ku gihe. Ikindi kandi, ngo ntabwo yakundaga kurwana na bagenzi be, ahubwo akenshi yakundaga kwitwaza igitabo kugira ngo yisomere.

Yiga muri Kaminuza, Ruto yabaye umuyobozi wa Korari y’ubumwe bw’Abakirisitu aho muri Kaminuza. Ari muri ibyo bya Korari n’urusengero ni ho yaje guhurira n’uwari Perezida wa Kenya muri iyo myaka witwa Daniel Arap Moi, kuko kimwe na Ruto, Perezida Moi na we akomoka mu Bakalenjini akaba n’umukirisitu ukunda kujya mu rusengero.

Ruto yafashije mu gushyiraho itsinda ry’urubyiruko ryiswe ‘Youth for Kanu 92 (YK92)’,iryo tsinda ry’urubyiruko ni ryo Moi yifashishije mu bikorwa byo kwiyamamaza kugira ngo agere ku butegetsi mu mwaka wa 1992. Kimwe mu bikorwa byakozwe n’urwo rubyiruko rwamamaza Moi, ni uko rwagendaga runyanyagiza mu baturage za Miliyari z’amafaranga y’aho muri Kenya, kugira ngo bazatore Moi, icyo gikorwa kikaba cyaraje kunengwa kuba cyarateje ihungabana ry’ubukungu ryabaye muri Kenya mu myaka ya 1990. Bivugwa rero ko ari aho Ruto yakuye umutungo yahereyeho.

Ruto yinjiye muri Politiki anyuze muri iryo tsinda ry’urubyiruko rya Ruto ‘Youth for Kanu 92 (YK92)’, atorerwa kuba Umudepite mu 1997, nyuma y’igihe gito aba umwe mu banyapolitiki bazwi cyane aho muri Kenya.

Ruto yazamuwe cyane na Perezida Moi, yabanje kumugira umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu, nyuma aza kumuzamura amugira Minisitiri wuzuye. Bigeze mu mwaka wa 2006, nibwo Ruto yatangaje ko yumva yifuza guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora yo muri 2007.

Icyo gihe yatangiye gukorana bya hafi na Raila Odinga, na we wari Minisitiri ku butegetsi bwa Perezida Moi. Ikindi Ruto yakoresheje cyane ni Radio izwi cyane kandi ikunzwe n’Abakalenjini ya ‘Kass FM’, akayikoresha nk’umurongo anyuzamo ibitekerezo bye.

Ruto yaje kuva mu ishyaka rya ‘KANU’ ajya mu ishyaka rya Raila Odinga rya ‘Orange Democratic Movement (ODM)’. Kwimuka hamwe ajya ahandi, ngo byari uburyo bwo gushaka inzira yo kuzamuka muri politiki, kandi ngo bikorwa n’Abanyapolitiki benshi muri Kenya.

Ruto yaje gutsindwa amatora y’imbere mu ishyaka yo gushaka uzahagararira ‘ODM’ mu matora ya Perezida wa Repubulika mu 2007, afasha Raila Odinga wari urihagarariye, mu bikorwa byo gushaka amajwi.

Yari hafi ya Odinga amufasha mu gihe cyose cy’amatora, kugeza ubwo bitangajwe ko Mwai Kibaki wari uhanganye na Odinga ari we watsinze amatora. Nyuma yo gutangaza iyo ntsinzi ya Kibaki, hakurikiyeho imvururu zamaze igihe kitari gito. Perezida Kibaki na Odinga bamaze kwemeranywa gukora Guverinoma ihuriweho, Ruto yahise atorerwa kuba Minisitiri w’ubuhinzi.

Nyuma y’amatora yo mu 2013, William Ruto yaje no kuba Visi Perezida wa Perezida Uhuru Kenyatta, ucyuye igihe, utari wemerewe guhatana mu matora yo ku itariki 9/8/2022, kuko manda ebyiri yemerewe n’itegeko nshinga ryo muri Kenya zarangiye.

Ruto yiyamamaje ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ari kumwe n’abandi bakandida batandukanye harimo na Raila Odinga wari ushyigikiwe na Perezida Uhuru Kenyatta ucyuye igihe.

Amatora yo ku itariki 9/8/ 2022 muri Kenya yari amatora ashyushye cyane kuko yaba Ruto, yaba Odinga bose bari bafite abafana benshi babashyigikiye.

Ariko nk’uko William Ruto yabyivugiye ubwe, mbere y’uko ibyavuye mu matora bitangazwa, ngo hari abaturage bavuga ko yigerezaho kumva ahangana na Raila Odinga mu matora, kandi Raila Odinga yari ashyigikiwe na Perezida Uhuru Kenyatta muri ayo matora.

Igituma babivuga batyo ngo ni uko yaba Raila Odinga, yaba Uhuru Kenyatta bombi bakomoka mu miryango izwi cyane aho muri Kenya mu gihe William Ruto akomoka mu muryango utazwi cyane, ahubwo ari umunyapolitiki wagiye azamuka buhoro buhoro anyuze mu mahuriro y’urubyiruko.

Amateka yo kuba akomoka mu muryango ukennye, ngo ari mu byafashije William Ruto gutorwa n’abantu benshi, cyane cyane abafite amikoro makeya, kuko bibonaga cyane mu mvugo yakoreshaga yiyamamaza ngo ‘Igihugu cy’abiyuha akuya’ (Taifa la wahangaikaji). Bigatuma bamufata nk’aho ari mugenzi wabo, ndetse ushobora no kubazamura mu by’ubukungu aramutse abaye Perezida.

Ibyavuye mu matora yo ku wa 9/8/2022 byatangajwe tariki 15/8/2022 bigaragaza ko Willim Ruto ari we wegukanye intsinzi yo kuba Perezida wa gatanu wa Kenya, akaba yarabonye amajwi agera kuri Miliyoni 7.1 mu gihe Raila Odinga bari bahanganye bikomeye yabonye amajwi Miliyoni 6.9.

Nyuma y’uko bitangajwe ko William Ruto ari we ubaye Perezida wa Kenya, yasezeranye ko atazigera yihorera ku muntu uwo ari we wese bagiranye ikibazo. Yavuze ko nta mpamvu yo kugira impungenge, kuko ngo ari Umuyobozi w’Abanya-Kenya bose, ari abamutoye ndetse n’abataramutoye.

Yagize ati “Ku badukoreye ibintu bibi, ntibagire ikibazo, kuko nta mpamvu yo kwita ku byahise, ubu turareba imbere, nta mpamvu yo kwihorera, iki ni igihugu cyacu, nta mpamvu yo gutangira gutungana intoki cyangwa se guterana amagambo, turebe imbere ku byateza imbere igihugu cyacu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka