USA: Joe Biden arashinjwa irondaruhu

Joe Biden ugomba guhagararira abo mu ishyaka ry’aba-Democrate mu matora ateganyijwe mu kwezi k’Ugushyingo 2020, arashinjwa n’abo bahanganye mu matora bo mu ishyaka ry’aba Repubulikani icyaha cy’irondaruhu.

Joe Biden
Joe Biden

Ibi barabishingira ku magambo yatangaje ku wa Gatanu tariki 22 Gicurasi 2020, ubwo yari mu kiganiro “The Breakfast Club” kinyura kuri Radiyo ikunzwe cyane mu mujyi wa New York, kigakorwa n’umugabo w’umwirabura witwa Charlamagne Tha God.

Muri iki kiganiro, umunyamakuru yabwiye Joe Biden ko yifuza ko yazasura iyi Radio aramutse aje i New York mbere y’amatora yo mu kwezi wa 11, kuko ngo hari ibibazo byinshi bagifite.

Joe Biden wabaye Visi Perezida ubwo Barack Obama yayoboraga Amerika, yasubije umunyamakuru agira ati: “Mufite ibibazo byinshi? Reka mbabwire, niba mufite ikibazo cyo guhitamo niba muzantora cyangwa muzatora Trump, ubwo ntimuri abirabura”.

Charlamagne Tha God, Umunyamakuru waganiraga na Biden
Charlamagne Tha God, Umunyamakuru waganiraga na Biden

Abo mu ishyaka rya Donald Trump, babinyujije kuri Twitter, bahise batangaza ko ayo magambo yatangajwe na Joe Biden ari ivangura rishingiye ku ruhu, ndetse ko iyo myumvire itubaha ikiremwamuntu.

Tim Scott, Umusenateri w’umu Repubulikani, umwirabura rukumbi uhagarariye iri shyaka muri Sena, yavuze ko atashimishijwe n’ibyatangajwe na Joe Biden, kuko hari abirabura basaga Miliyoni batoye Donald Trump mu mwaka wa 2016.

Yagize ati: “Ntabwo byantunguye cyane kuko aba-Democrate bishyizemo ko mu matora, baba bizeye gutorwa n’abirabura cyane, none batangiye gutera ubwoba abatari kumwe na bo”.

Hillary Clinton wahanganye na Donald Trump mu matora ya 2016 ndetse na Barack Obama, batangaje ko bashyigikiye Joe Biden mu matora, aho bavuga ko igihe kigeze ngo Amerika iyoborwe n’ibitekerezo bitayishora mu kaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bagendeye kumoko amatora yapfa baziyamamaze uzatsinda abe ariwe uyobora

Ndayishimiye Vedaste yanditse ku itariki ya: 24-05-2020  →  Musubize

Sha mbona abirabura barabaye nkibikoresho by’abademocrate pe. Aho kureba ikibafitiye akamaro ahubwo bumiye kuri Democratic party nka cya kirondwe. Ubuse Biden ntaberetse ikimuri kumutima! Nukwitwa ngo baba muri America ariko nubundi ubukoroni buracyari bwose!

Bb yanditse ku itariki ya: 24-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka