Ubuhahirane n’ubukerarugendo ku isonga mu byo ba ambasaderi bashya 13 bazakora

Ba Ambasaderi 13 bashya bagejeje kuri Perezida wa Repuburika Paul Kagame impapuro zibahesha uburenganzira bwo guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Abo ba Ambasaderi bakiriwe kuri uyu wa 22 Gashyantare 2019, ni ab’ibihugu bya Thailand, Poland, New Zeland, Canada, Vietnam, Turukiya, Ghana, Arabie Saudite, Portugal, Mozambique, Benin, Isiraheri na Sri Lanka.

Abakiriwe bose bagaragarije Umukuru w’igihugu imigambi bafite muri manda yabo, mu rwego rw’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’ibihugu byabo bahagarariye.

Ambasaderi mushya wa Israel mu Rwanda, Ron Adam, yagarutse ku bintu bitatu azibandaho muri manda ye harimo guteza imbere ubukerarugendo.

Yagize ati “Nzashyira imbaraga mu guteza imbere ubukerarugendo hagati y’ibihugu byombi. Tugiye gutangiza vuba ingendo z’indege hagati y’ibihugu byombi bityo abanya Israel bajye baza ari benshi mu Rwanda n’Abanyarwanda bajye muri Israel ari benshi”.

Arongera ati “Ibindi ni ugufatanya mu guteza imbere ubuhinzi bugezweho ndetse no kureba ibijyanye n’umutekano w’ibibikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ari na ko ritezwa imbere”.

Uhagarariye igihugu cya Ghana, Madame Francisca Ashietey Odunton, yavuze ko azakora ku buryo umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi ukomeza gutera imbere ndetse akanazamura ingano y’ibireti u Rwanda rwohereza muri Ghana.

Ati “U Rwanda rwari rusanzwe rwohereza toni 15 z’ibireti iwacu nk’uko bimeze ubu, intego yanjye ni uko bizazamuka bikagera kuri toni 50 mbere y’uko uyu mwaka urangira. Ikindi ni uko u Rwanda nirutangira kohereza indege zarwo i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zizajya zinyura muri Ghana”.

Yakomeje avuga ko ibyo bitazatinda kuko ngo abayobozi b’ibihugu byombi barimo kubiganiraho ngo barebe uko byashyirwa mu bikorwa vuba.

Ambasaderi wa Portugal mu Rwanda Madame Helena Maria Rodrigues Fernandes Malcata, yavuze ko igihugu cye hari byinshi gifatanya n’u Rwanda ndetse ngo akaba yiyemeje kubyongera.

Ati “Hari kompanyi zo mu gihugu cyacu zikorera hano mu Rwanda, urugero nk’ikomeye irimo kubaka ikibuga gishya cy’indege cya Bugesera. Icyo nzakora ni ugushishikariza izindi kompanyi zikora ibindi bintu bitandukanye kuza mu Rwanda nk’uko ziri ahandi muri Afurika”.

Yakomeje avuga ko yaboneyeho umwanya wo gushimira Perezida wa Repuburika uko yayoboye Umuryango w’ibihugu bya Afurika yunze Ubumwe muri manda ye arangije y’umwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka