U Rwanda na Venezuela byiyemeje guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye Yván Eduardo Gil Pinto, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika ya Venezuela n’itsinda ayoboye aho bari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.

Mu biganiro Dr Ngirente na Yván Eduardo, bagiranye kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Ugushyingo, byibanze ku guteza imbere ubutwererane mu nzego zitandukanye ibihugu byombi byafatanyiraza hamwe.

Bwana Yván Eduardo Gil Pinto, ku munsi wa mbere wuruzinduko rwe Kandi yakiriwe na Minisitiri Dr Vincent Biruta, na we bagirana ibiganiro byaje gukurikirwa no gushyira umukono ku masezerano agamije ubufatanye hagati y’u Rwanda na Venezuela.

Ayo masezerano arimo ayo gukuraho visa ku bafite pasiporo z’abadipolomate n’izo mu rwego rudasanzwe. Harimo kandi ajyanye ubukerarugendo n’ubwikorezi.

Umubano hagati y’ibihugu si uwa vuba aha kuko U Rwanda na Venezuela byatangiye kugirana umubano mu bya dipolomasi kuva mu 1981 mu rwego rwo kurushaho kwimakaza umubano n’ubwumvikane bw’ibihugu byombi.

Mu Kuboza 2010, ibihugu byombi kandi byasinyanye amasezerano yo gufatanya mu bikorwa by’ubujyanama.

Perezida Paul Kagame ubwo yitabiraga inama ya G77 yabereye muri Cuba, yahuye ndetse agirana ibiganiro na mugenzi we wa Venezuela Nicolás Maduro, mu byo baganiriye harimo uburyo bwo kurushaho gukorana mu nyungu z’abaturage b’u Rwanda na Venezuela.

Mu 2022, ambasaderi Claver Gatete, wari uhagarariye u Rwanda mu muryango w’Abibumbye, yashyikirije Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro, impapuro zimwemerera guhagararira inyungu z’u Rwanda muri icyo gihugu. Ni mu muhango wabereye mu ngoro ya Perezida Maduro, iherereye I Miraflores.

Venezuela na yo inyungu zayo mu Rwanda zirebererwa na Jesús Agustín Manzanilla Puppo, ariko akaba afite icyicaro i Nairobi muri Kenya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka