U Rwanda na Turukiya byiyemeje gukomeza kugirana umubano mwiza

Umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yifatanyije na Ambasade ya Turukiya mu Rwanda, mu kwizihiza Isabukuru y’Imyaka ijana Repubulika ya Turukiya imaze ishinzwe.

Uyu muhango wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 28 Ukwakira 2023 witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo na Ambasaderi wa Turukiya mu Rwanda, Alper Yüksel.

Gen (Rtd) Kabarebe yashimangiye ko u Rwanda rwiyemeje kurushaho gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ku ya 29 Ukwakira 1923 nibwo Turukiya yabaye repubulika, nyuma y’uko ishyaka rya Grand National Assembly, rizanye impinduramatwara yakuyeho ingoma ya cyami yari iyobowe na sultan Mehmed VI wariho icyo gihe, ndetse Mustafa Kemal niwe wabaye Perezida wa mbere wa Repubulika ya Turukiya.

U Rwanda na Turukiya bisanzwe bifitanye umubano mwiza mu bya dipolomasi kuva mu 1980, ndetse muri Mutarama uyu mwaka binyuze kuri ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi, hashyizwe umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubutwererane rusange, umuco na siyansi, ikoranabuhanga no guhanga ibishya.

Ni nyuma y’aho Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Turukiya, Mevlüt Çavuşoğlu yagiriraga uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Imibare igaragaza ko ibicuruzwa u Rwanda rwohereza muri Turukiya byavuye kuri miliyoni 31$ mu mwaka wa 2019 bikagera kuri miliyoni 178 $ mu mwaka wa 2022.

Turukiya kandi yagize uruhare runini mu guteza imbere ibikorwa remezo mu Rwanda birimo kurangiza imirimo yo kubaka Kigali Convention Center, kubaka BK Arena ndetse kuri ubu ni bo bari kuvugurura Stade Amahoro, aho bikorwa na Sosiyete SUMMA.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nsuhuriza sher gusabyo dutemo akaririmbo ka diamond kitwa jux_ft_

VALENS yanditse ku itariki ya: 29-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka