U Rwanda n’u Budage byiyemeje gukomeza gushimangira umubano

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier, kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2023, yakiriye Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Heike Uta Dettmann, bagirana ibiganiro byibanze ku bufatanye bw’ibihugu byombi banareba ku bindi bikorwa byakongerwamo imbaraga mu rwego rwo gukomeza gushimangira imikoranire myiza hagati y’ibihugu byombi.

Ibiganiro byahuje impande zombi
Ibiganiro byahuje impande zombi

Ibi biganiro byanitabiriwe na ba Visi Perezida ba Sena, Hon. Nyirasafari Espérance na Hon. Mukabaramba Alivera, bikaba byabereye ku cyicaro cy’Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Ambasaderi Heike Uta Dettmann yatangaje ko ibiganiro byabo byibanze ku bikorwa ibihugu byombi bisanzwe bifatanyamo ndetse banaganira uko bakomeza ubutwererane hagati ya Sena z’ibihugu byombi.

Ati “U Rwanda n’u Budage ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza. Uyu munsi rero twanarebye uburyo hakongerwa imbaraga mu bikorwa Sena z’ibihugu byombi zakomeza kubakamo umubano n’ubutwererane, tunaganira kuri gahunda yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere”.

Perezida wa Sena Dr Kalinda François Xavier yavuze ko u Rwanda n’u Budage bisanzwe bifitanye umubano mwiza kandi w’igihe kirekire ukaba ugaragarira mu bufatanye butandukanye burimo ibyerekeranye n’ubuzima, ubuhinzi, ubucuruzi, no gukorana binyuze mu muryango wa GIZ.

Ibiganiro byahuje impande zombi
Ibiganiro byahuje impande zombi

Perezida wa Sena avuga ko banarebeye hamwe uburyo Ambasaderi Heike Uta Dettmann yababera umuhuza n’Inteko Ishingamategeko y’u Budage kugira ngo bashobore kugirana ubutwererane hagati y’inteko zishinga amategeko z’ibihugu byombi.

U Budage busanzwe bufasha u Rwanda mu nzego zitandukanye aho tariki 25 Nyakanga 2023 ibihugu byombi byatangije ikigega cya miliyoni 16 z’amayero (Miliyari 20 mu mafaranga y’u Rwanda) kigamije kuzamura imibereho y’abaturage bakennye cyane bo mu turere 16 two mu Ntara zose.

Amafaranga yo muri iki kigega cyiswe “Pro Poor Basket Fund” yashowe mu bikorwa remezo by’ubukungu bihindura imibereho y’abaturage bijyanye no gutanga akazi kuri benshi higanjemo abagore.

Azakoreshwa mu mishinga y’isuku n’isukura, kongera ibikorwa remezo by’ubuvuzi, amashuri abanza, ayisumbuye ndetse no mu bikorwa remezo by’ubuhinzi n’ubworozi birimo ibitunganya umusaruro n’amasoko.

Mu 2022 u Budage bwemereye u Rwanda inkunga ya miliyoni 98.1 z’amayero ni ukuvuga akabakaba miliyari 100 z’amanyarwanda.

Ni amasezerano y’ubufatanye bw’imyaka ibiri yasinywe azarangirana na 2024, akazifashishwa mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere birimo kuzamura urwego rw’uburezi bw’imyuga n’ubumenyi ngiro, ubuvuzi no gukora imiti n’inkingo, kurengera ibidukikije n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka