RDC: Perezida Tshisekedi arateganya kwiyamamariza indi manda

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yatangaje ko ateganya kwiyamamaza mu matora yo mwaka wa 2023.

Perezida Félix Tshisekedi
Perezida Félix Tshisekedi

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’igihugu (RTNC), ku wa Kane tariki 01 Nyakanga 2021, Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yagize ati “Ku bijyanye no kuba nakongera kwiyamamaza mu 2023 … ndashaka gukomeza. Hari icyerekezo mfitiye iki gihugu, ndashaka kubona iki gihugu gihinduka, nizera ko dufite amahirwe n’uburyo bwo guhindura iki gihugu.”

Ati “Sinshaka ko abantu batekereza ko kuva mfite iyo ntego, ngiye kwitwara nk’urimo kwiyamamaza. Igihe umurimo uzaba urangiye, tuzahindukira dusange abaturage tujye kubasaba amajwi”.

Iminsi ibiri mbere y’icyo kiganiro yagiranye na RTNC, yari yagiranye ikindi kiganiro n’Ikinyamakuru Jeune Afrique. Iyo gihe Perezida Tshisekedi nabwo yavuze amagambo agaragaza ko yifuza kongera kwiyamamariza uwo mwanya. Yagize ati “Mfite uburenganzira bwo kuba nayobora manda ebyiri, kuki nagarukira mu nzira? Mfite icyerekezo ntegurira iki gihugu, ndashaka kugishyira mu bikorwa. Abaturage nibaramuka bemeye kumpa iyo manda ya kabiri, nzakomeza gahunda niyemeje. Nyuma nirangira nzahereze undi uzakurikiraho”.

Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riteganya ko manda z’umukuru w’Igihugu zitagomba kurenga ebyiri, kandi manda imwe ikaba imara imyaka itanu(5).

Félix Tshisekedi yatsinze amatora ya Perezida wa Repubulika mu kwezi k’Ukuboza 2018, arahirira kuyobora Congo-Kinshasa mu 2019, asimbuye Perezida Kabila Joseph kuri uwo mwanya. Icyo gihe ngo basinyanye amasezerano y’ubufatanye, ariko Perezida Tshisekedi yashyize iherezo kuri ayo masezerano mu Kwezi k’Ukuboza 2020. Uhereye ubwo, agenzura inzego zose z’icyo gihugu ku buryo busesuye.

Abajijwe ku bijyanye n’umubano hagati y’igihugu cye n’ibihugu by’abaturanyi by’umwahiriko u Rwanda, Perezida Tshisekedi yavuze ko yahinduye uburyo nyuma y’imyaka y’umubano utari mwiza hagati ya Kinshasa na Kigali. Tshisekedi ati “Ni ngombwa kubana neza n’ibihugu duturanye no kubana na byo mu mahoro”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka