Perezida wa Equatorial Guinea w’imyaka 80 arashaka guhatanira manda ya 6

Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wategetse Equatorial Guinea mu myaka 43, arashaka kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu muri manda ye ya gatandatu (6).

Igihe cyose Perezida Obiang yagiye yiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika w’icyo gihugu ngo nta na rimwe yatowe ku mwajwi ari munsi ya 93 ku ijana (93%).

Teodoro Obiang Nguema Mbasogo
Teodoro Obiang Nguema Mbasogo

Umuhungu we witwa Teodoro Nguema Obiang Mangue, bakunze kwita “Teodorin" aho muri Equatorial Guinea, ni we Visi Perezida w’icyo gihugu .

Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, ubu ufite imyaka 80, ni we Perezida wa mbere wategetse igihugu igihe kirekire ku Isi.

Gusa ngo nubwo amaze imyaka 43 ategeka, Equatorial Guinea, ntarashaka kurekura ubutegetsi, ngo abe yanasimburwa n’umuhungu we, ubu umwungirije nka Visi Perezida.

Teodoro Obiang Nguema Mbasogo arashaka indi manda
Teodoro Obiang Nguema Mbasogo arashaka indi manda

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Teodoro Nguema Obiang Mangue (Teodorin), umuhungu wa Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, yavuze igituma se agiye kuziyamamariza manda ya gatandatu (6).

Yagize ati "Kubera ubunyangamugayo bwe, imiyoborere ye, ubunararibonye bwe mu bya politiki, ishyaka riri ku butegetsi ryamuhisemo ngo arihagararire mu matora ateganyijwe ku itariki 20 Ugushyingo 2022" .

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka