Ndabashimira kandi ndabizeza ko ntazabatenguha - Mutsinzi Antoine watorewe kuyobora FPR muri Kicukiro

Inteko Rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro yateranye tariki 05 Ugushyingo 2023, irebera hamwe ibyagezweho, ndetse n’ibiteganyijwe mu minsi iri imbere, hagamijwe kwihutisha iterambere.

Muri iyi Nteko rusange kandi, habayemo n’igikorwa cy’amatora yo kuzuza inzego z’Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere.

Mutsinzi Antoine uherutse guhabwa inshingano zo kuyobora Akarere ka Kicukiro, yatorewe no guhagararira Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere.

Mutsinzi Antoine yatorewe kuba Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro
Mutsinzi Antoine yatorewe kuba Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro

Mu ijambo rye, yagize ati “Mfashe uyu mwanya ngo mbashimire kandi ndabizeza ko ntazabatenguha. Tubakeneyeho ibitekerezo byanyu, kandi natwe dufite ubushake bwo kumva inama n’ibitekerezo byanyu, kugira ngo twubake umuryango uhamye mu Karere kacu ka Kicukiro.”

Bari bamaze ibyumweru bibiri barimo no kuzuza inzego ku Mudugudu, ku Kagari no ku rwego rw’Umurenge.

Mutsinzi Antoine agaragaza ko ibikorwa remezo ari bimwe mu byo bateganya kongeramo ingufu bagendeye ku kuba Akarere ka Kicukiro karimo kwihuta mu iterambere, ndetse imibare y’abaza kugaturamo ikaba igenda yiyongera.

Yagize ati “Iyo turebye umubare w’abaturage twari dufite muri 2012, tukareba abaturage dufite ubu ngubu, ndetse n’abaturage bari batuye aho twita mu cyaro n’aho twita umujyi, mwabonye ko Imirenge twitaga iy’icyaro, imyinshi yabaye iy’umujyi. Ibyo rero biraduha umukoro munini wo kuzamura urugero rw’ibikorwa remezo muri Kicukiro.”

Mu bindi ubuyobozi bwizeza abaturage ni uko Imirenge ibiri ari yo Kigarama na Kagarama idafite ibigo nderabuzima izabyubakirwa mu gihe kitarenze umwaka utaha ku bufatanye bw’Akarere, abaturage, ndetse n’izindi nzego.

Boniface Rucagu na Tito Rutaremara bari mu bitabiriye Inteko Rusange y'Umuryango FPR Inkotanyi muri Kicukiro
Boniface Rucagu na Tito Rutaremara bari mu bitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi muri Kicukiro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka