Muraza kutubona- Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaburiye abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu, abasaba kwitandukanya na byo mu maguru mashya, bitaba ibyo bakazabiryozwa ku kiguzi kiri hejuru.

Abayobozi barahiye
Abayobozi barahiye

Yabivugiye mu muhango wo kwakira indahiro z’abayobozi baherutse gushyirwa mu myanya y’ubuyobozi, harimo abaminisitiri, abanyamabanga ba Leta n’abayobozi mu ngabo z’igihugu.

Nyuma yo kwakira indahiro z’abo bayobozi, Perezida Kagame yabashimiye kuba baremeye izo nshingano zikomeye, aboneraho kubifuriza imirimo myiza.

Gen. Patrick Nyamvumba, Minisitiri w'Umutekano ageza indahiro kuri Perezida Kagame
Gen. Patrick Nyamvumba, Minisitiri w’Umutekano ageza indahiro kuri Perezida Kagame

Perezida Kagame yavuze ko ibyo igihugu cyagezeho byose kibikesha kuba gitekanye, kugeza ubwo Abanyarwanda bamaze gufata umutekano nk’ibintu bisanzwe.

Yavuze kandi ko nta n’igishobora guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda, ko ndetse bazakomeza gufata umutekano nk’ibintu bisanzwe.

Nyirarukundo Ignatienne, Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC
Nyirarukundo Ignatienne, Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC

Umukuru w’igihugu ariko yagarutse ku bantu bihisha inyuma y’ibintu bidasobanutse, bagashaka guhungabanya umutekano w’igihugu, avuga ko ababuriye ngo bisubireho hakiri kare, kuko nibitagenda gutyo bazabiryozwa ku kiguzi cyose byasaba.

Yagize ati “Hano ndashaka gusobanura ko tugiye kuzamura ikiguzi cyose byasaba, ku bantu bose bashaka guhungabanya umutekano wacu. Ikiguzi kizazamuka, haba mu bushobozi tuzashyiramo ngo twizere ko dufite icyo bisaba cyose ngo tube dufite umutekano w’igihugu cyacu, abaturage bacu n’iterambere ryacu.

Muri make, ndashaka kuburira abantu bamwe muri twe, bihisha inyuma y’ibintu bitandukanye. Bihisha inyuma ya politiki, demukarasi, ubwigenge, natwe ubusanzwe dushaka, kuko ni inshingano zacu kumenya ko hari demukarasi, amahoro, ubwigenge n’amahoro mu gihugu cyacu”.

Perezida Kagame yaburiye abashaka guhungabanya umutekano w'igihugu
Perezida Kagame yaburiye abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu

Umukuru w’igihugu yakomeje agira ati “Ku bantu rero bashaka kwihisha inyuma y’ibintu bidasobanutse, ndetse ugasanga bashimagizwa banashyigikiwe n’abantu bari hanze y’igihugu, bakaryoherwa,… muraza kutubona.

Abantu bose babirimo, baze bisobanure vuba na bwangu. Ntushobora kuba uri hano ubona ku mutekano twameneye amaraso imyaka myinshi, ngo nurangiza ukore ibintu biduteza ibibazo. Tuzagushyira aho ukwiye kuba uri.

Lt Gen Jack Musemakweli, Umugenzuzi mukuru muri Minisiteri y'ingabo
Lt Gen Jack Musemakweli, Umugenzuzi mukuru muri Minisiteri y’ingabo

Abantu bagize uruhare muri Jenoside, bakomeza gukina iyo politiki n’iyo ngengabitekerezo, barafunzwe nyuma barafungurwa, twarabababariye, hanyuma bagatangira kongera gukina iyo mikino! Tuzabashyira aho mukwiye kuba muri".

Umukuru w’igihugu kandi yibukije abayobozi barahiye, ko batangiye inshingano mu gihe igihugu kiri gutangira icyerekezo gishya, abasaba ko imbaraga bazanye n’imikorere bigomba kuganishwa muri icyo cyerekezo.

Jeanne d'Arc Mujawamariya, Minisitiri w'ibidukikije
Jeanne d’Arc Mujawamariya, Minisitiri w’ibidukikije

Yabasabye kandi gukora bagamije guhindura igihugu, ku buryo ubukungu n’imibereho myiza y’Abanyarwanda bikomeza kwiyongera, imiyoborere bigenderaho cyangwa ituma bishoboka na yo igakomeza kunozwa.

Gen. Jean Bosco Kazura, Umugaba mukuru w'ingabo z'igihugu
Gen. Jean Bosco Kazura, Umugaba mukuru w’ingabo z’igihugu

Perezida Kagame yagize ati “Kugira ngo tugere ku rwego twifuza, abayobozi bagomba kunoza imikorere, n’imicungire y’ibyo bashinzwe, bagashyira inyungu z’Abanyarwanda imbere muri byose, inyungu zacu nk’abayobozi ziza nyuma.

Ibibazo dukunze guhura na byo mu buzima, uburezi, imyidagaduro harimo n’imikino n’ibindi, akenshi bituruka ku micunmgire mibi, kudakurikirana, ibyo byavanga n’izindi ntege nke, bigatuma tutagera aho dukwiye kugera uko bikwiye”.

Munyangaju Aurore Mimoza, Minisitiri wa Siporo
Munyangaju Aurore Mimoza, Minisitiri wa Siporo
Gen. Fred Ibingira, umugaba mukuru w'inkeragutabara
Gen. Fred Ibingira, umugaba mukuru w’inkeragutabara

Umukuru w’igihugu yabwiye abayobozi barahiye ko atari ngombwa kubibutsa inshingano zibategereje kuko basanzwe bazizi, kandi zihora zisubirwamo buri gihe.

Yababwiye kandi ko abizeye, ku buryo ibyo Abanyarwanda babategerejeho bazabikora, abasaba kuzakora uko bashoboye bakuzuza inshingano bahawe.

Maj. Gen. Innocent Kabandana,umugaba mukuru wungirije w'inkeragutabara
Maj. Gen. Innocent Kabandana,umugaba mukuru wungirije w’inkeragutabara
Bamporiki Edouard, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'umuco
Bamporiki Edouard, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Uko bizamera ingoma ya Rwabujindiri igeze mu marembera:
hazabaho isubiranamo ry’ abiyicaje ku ntebe. Hazabaho inzara,
agahili n’ agahinda, no kwiyahura.
Hazabaho urwikekwe yewe n’ umwana azatinya se na nyina ;
hazabaho amalira yuzuye intango ku bali mu bihome
hazabaho ibisahira-nda birya akaribwa n’ akataribwa,
bazakora ibishoboka byose ngo batsinsure rwara rw’ umugara rubundiye
mu mashyamba, nyamara nabyutsa umugara igihuru kizabyara igihunyira

Sezibera yanditse ku itariki ya: 15-11-2019  →  Musubize

Kuva isi yabaho,yaranzwe n’intambara.Hera kuli ba Alexander-the Great,Napoleon Bonaparte,Hitler,Cyrus,General De Gaule,Marechal Romel,etc…Ibihugu byose buri mwaka bikoresha 1,7 Trillions USD mu ntambara gusa.Nta muntu numwe uzi uko Intambara zizava ku isi.Bamwe njya mbona bandika muli Comments ngo Imana izakuraho Intambara ku munsi w’imperuka,ikureho abantu bose barwana kandi itwike intwaro zose zo ku isi,ni ukubitega amaso.Wenda bizaba simbizi.Niwo waba umuti wonyine w’intambara.Mbisubiremo,kuva “Muntu” yaremwa,yaranzwe na VIOLENCE n’INTAMBARA.Birababaje kandi wa mugani bibabaza imana ishaka ko dukundana aho kurwana.
Nemera ko hazabaho ” a new world system” izashyirwaho n’Imana,ibanje gukuraho ubutegetsi bw’abantu.Harimo logic kubera ko abantu bananiwe kwiyobora neza.Usanga iteka barwana, bicana,bacuranwa ibyisi,basahura imitungo,barya ruswa,batonesha bene wabo,etc…

kamere yanditse ku itariki ya: 14-11-2019  →  Musubize

Abaturage ba israel bava mu gihugu cya Egiputa berekeza mu gihugu Imana yari yarabahayeho gakondo bamaze igihe kirekire mu butayu nyamara atariko byari kugenda kuko bari kuhakoresha igihe gito bagahita bagera i Kanani mu gihugu cy’isezerano.Icyatmye batinda mu butayu bibagiwe icyatumye batangira urugendo ko ari uburetwa n’ubucakara bwo muri Egiputa batangira kugirana ibibazo hagati yabo bituma batinda mu butayu maze benshi bashiriramo kubera igihe kirekire ndetse n’indwara z’ibyorezo tutibagiwe n’inzoka zabibasiye. None rero banyarwanda, nagira ngo mbabwire ngo nitutabonako kuba dufite igihugu ari amahirwe ngo dutinye iyo twabvuye ngo turebe ibyo twaheraho dufite mu kwiybakira igihugu, tuzahora mu matiku, twicana amahanga adusekera kandi nibo ko ngo usenya urwe umutiza umuhoro. Izo ntwaro bazazitugurisha ubundi tumarane kahave. Ariko ubundi ko numva ngo turiga bitumarira iki? Kugira ngo tumarane ? oya! Buri muntu nahige umuhigo wo gushakira icyateza mugenzi we imbere. Democracy ni urugendo, gukemura ibibazo mu bantu ni urugendo rwo ruzara igihe cyose umuntu azaba akitwa muntu muri iyi si.
Mureke twiyubaire igihugu dufite imiryango yacu yose tutagize abakenywa n’ubwenge buke twagira.
Murakozekandi ndabakunda cyane

BAZAMBANZA CHARLES yanditse ku itariki ya: 14-11-2019  →  Musubize

nukuri nukuri isi ihora mu ntambara, amaherezo yayo nayo kwibazwaho naburi wese cyane cyane ariko abari munzego zifata imyanzuro mubya politike.

claude yanditse ku itariki ya: 15-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka