Mu ruzinduko yagiriye i Tel-Aviv, Joe Biden yemeje ko ashyigikiye Israël

Joe Biden Yageze i Tel-Aviv mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 18 Ukwakira 2023 nyuma y’amasaha make hamaze kuba igitero cyagabwe ku bitaro bya Gaza byahitanye abarenga 500.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, ageza ijambo ku bitabiriye uruzinduko rwe muri Israel
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, ageza ijambo ku bitabiriye uruzinduko rwe muri Israel

Muri uru ruzinduko, Perezida wa Amerika wakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Israel Benyamin Netanyahu, yatangaje ko yazanywe no gushyigikira Israël.

Yagize ati: « Nifuje kugera aha uyu munsi, kubera impamvu yoroheje. Ni ukugira ngo abaturage ba Israel ndetse n’abatuye isi muri rusange bamenye uruhande duhagazemo. »

Mu izina ry’abaturage ba Amerika, Biden yihanganishije Benyamin Netanyahu n’abanyaisiraheri bose, ababwira ko batari bonyine, ahubwo ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri kumwe nabo.

Mu ijambo rye kandi, Biden yagarutse ubugira kabiri ku ndangagaciro ibihugu byombi bihuriyeho: Ubwisanzure, ubutabera n’amahoro.

Perezida Joe Biden yagiranye ibiganiro na Benyamin Netanyahu, Minisitiri w'Intebe wa Israel
Perezida Joe Biden yagiranye ibiganiro na Benyamin Netanyahu, Minisitiri w’Intebe wa Israel

Minisitiri w’Intebe wa Israel yashimangiye ko iyi ari intambara idasa n’izindi kuko Hamas ari umwanzi utameze nk’abandi, ndetse ko ishobora kuba ariyo yagize uruhare mu guhitana ubuzima bw’abaturage b’inzirakarengane.

Joe Biden nawe yongeyeho ko Israël igomba kwirwanaho ku bitero bya Hamas ndetse ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizakomeza kubaha ubufasha bwo kwirwanaho.

Biden yagize ati: « Mbabajwe cyane n’ubwicanyi bwatewe n’ibisasu byarashwe ku bitaro bya Gaza... Nshingiye kubyo niboneye, bigaragara ko byakozwe na Hamas, ntabwo ari mwe. »

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibyo birazwi..nta n ubwo mukagombye kubyandika

Salim yanditse ku itariki ya: 19-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka