Minisitiri Dr Biruta yashyikirije Perezida Sassou Nguesso ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou Nguesso, aho yamugejejeho ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame.

Minisitiri Dr Vincent Biruta yageze muri Congo-Brazzaville tariki 28 Ukwakira 2023, aho ahagarariye Perezida wa Repubulika mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bihuriye muri Komisiyo ishinzwe guhangana n’ihindagurika ry’ikirere mu bihugu bituriye ikibaya cya Congo.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Congo Brazzaville, byatangaje ko ubutumwa Perezida Paul Kagame yoherereje mugenzi we wa Congo Brazzaville Denis Sassou Nguesso, bujyanye no gukomeza gushimangira ubufatanye n’ubucuti ibihugu byombi bisanganywe.

Minisitiri Dr Biruta kandi yaganiriye na Perezida Dennis Sassou Nguesso, ku bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ibihugu byombi biherutse gusinyana ubwo uyu Mukuru w’Igihugu yagendereraga u Rwanda muri Nyakanga uyu mwaka.

Amasezerano yashyizweho umukono mu gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Congo Brazzaville, akubiye mu nzego zinyuranye zirimo umuco, ibidukikije, ishoramari, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubucuruzi n’inganda n’ibindi.

Minisitiri Dr Biruta yakiriwe na Perezida Sassou Nguesso aherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo Brazzaville, Mutsindashyaka Théoneste ndetse na Maj Gen. Joseph Nzabamwita, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rushinzwe iperereza n’Umutekano (NISS).

Iyi nama yiga ku kibaya cya Congo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr Biruta yitabiriye, yatangiye kuva tariki 26 Ukwakira 2023 ikaba yashijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukwakira 2023.

Abandi bakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama barimo, Perezida William Samoei Ruto wa Kanya, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa Guinée-Equatoriale, Umaro Sissoco Embaló wa Guinée Bissau, na Carlos Villa Nova, w’ibirwa bya Sao Tomé-et-Principe.

Hari kandi Perezida w’ibirwa bya Comoros, Azali Assoumani, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ndetse na Gen. Brice Oligui Nguema uyobora inzibacyuho muri Gabon.

Ikibaya cya Congo aho n’u Rwanda rubarizwa, gifatwa nk’ibihaha by’isi. Gikungahaye mu rusobe rw’ibinyabuzima ndetse no ku nkomoko y’amazi.

Iki kibaya cya Congo hamwe n’ibindi bibaya bibiri by’ingenzi (Icya Amazon cyo muri Amerika y’Amajyepfo n’icya Borneo-Mekong muri Aziya y’Amajyepfo ashyira Uburasirazuba) bigize igice kinini cy’isi kimira imyuka ya carbon kubera amashyamba magari ahari.

Ikibaya cya Congo kigizwe n’uruhurirane rw’imigezi, ibimera n’ibindi binyabuzima, birimo ishyamba rinini cyane, rya kabiri ku Isi. Gusa kimwe n’ahandi ku Isi, ryugarijwe n’ibikorwa bya muntu birimo kwangiza amashyamba n’ibinyabuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka