Kabila yabwiye Kagame ko atasohoka mu gihugu cye

Perezida Joseph Kabila Kabange, yabwiye Perezida Paul Kagame unayoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ko atabasha kwitabira inama yiga ku kibazo cyakurikiye itangazwa ry’ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu muri Congo, kubera ko ibintu bitameze neza mu gihugu cye.

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo bagomba kwikemurira ibibazo
Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo bagomba kwikemurira ibibazo

Ibi byavuzwe na Perezida Kagame, mu nama yatumiyemo ibihugu 16 bya Afurika, i Addis Ababa kugira ngo barebere hamwe icyakorwa kugira ngo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itekane.

Perezida Kagame yagize ati “Ntegura iyi nama, nanavugishije Perezida wa Congo, Perezida Kabila, mu by’ukuri na we naramutumiye”.

Yakomeje agira ati “Yambwiye ko yifuzaga kuza, ariko bitewe n’ uko ibintu bimeze, ngo ntabwo yabasha gukora urugendo”.

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye inama ko mugenzi we wa Congo yari yamwemereye ko yohereza intumwa, zikaba zanageza ku nama uko ibintu bimeze ndetse n’icyo batekereza ko Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe wafasha.

Nubwo komisiyo y’amatora muri Congo yatangaje ko Felix Tshisekedi ari we watsinze amatora, abatavuga rumwe n’ubutegetsi hamwe n’umukandida wabo Martin Fayulu babyamaganiye kure bavuga ko habayemo kwiba amajwi.

Fayulu yahise asaba urukiko rushinzwe kurinda itegekonshinga ko habarwa amatora mu buryo budakoresha ikoranabuhanga.

Uyu mukandida kandi anashyigikiwe na Kiliziya Gaturika ndetse n’ibihugu by’i Burayi. Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe na wo wasabye ko amajwi yakongera akabarwa hadakoreshejwe ikoranabuhanga.

Mu nama yatumije, Perezida Kagame yavuze ko yizera ko ibihugu by’ibituranyi bya Congo ndetse n’ibindi byo muri Afurika byaba hafi ya Congo mu rugendo rwo gushakira umuti ikibazo cya Congo.

Yagize ati “Iyo duhuye nk’uku turi hano, tuba dushobora kuba twakumva kimwe uko ikibazo giteye. Ibyo byaduha amahirwe yo kuba twaba ingirakamaro mu rugendo rugana ku muti w’ikibazo cyavutse muri kiriya gihugu”.

Perezida Kagame yagaragaje impungenge zo kuba bimwe mu bihugu byo hanze bishobora kwihisha inyuma y’ibirimo kuba bigamije gukurura byishyira.

Yagize ati “Iyo tutihuriza hamwe nk’uku ngo dukemure ibibazo byacu, ibibazo bya Afurika, byaba ari uburyo bumwe bwo guha urwaho abanyamahanga. Abantu bo hanze ya Afurika, ngo bihuze bifatanye natwe mu kugerageza kubonera ibisubizo ibibazo byacu. Uburyo bumwe bwo kubikumira, natekereje ko ari iyi nama”.

Urukiko rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’itegekonshinga, kuwa kabiri rwumvise ibirego by’uruhande rwa Martin Fayulu, rukazatangaza umwanzuro ku wa gatandatu tariki 19 Mutarama, mu gihe irahira ry’umukuru w’igihugu riteganyijwe kuwa 22 Mutarama 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka