Iyo abaturanyi basakaje nyakatsi birinda kohererezanya ibishirira- Perezida Kagame

Perezida wa Repuburika Paul Kagame atangaza ko uko byamera kose u Rwanda na Uganda, buri gihugu cyifuza amahoro, kugira ngo buri kimwe kibashe kugira ibyo gikora bikireba.

Yabivuze kuri uyu wa 31 Ukuboza 2019, ubwo yari mu kiganiro kuri Radio na Televiziyo by’u Rwanda, aho abanyamakuru bamubajije ibibazo bitandukanye bireba ubuzima bw’igihugu, ndetse n’abaturage bakaba bahawe urubuga rwo kuganira na we.

Perezida Kagame asobanura ibibyanye n’icyizere cyaba gihari ngo u Rwanda na Uganda byongere binoze umubano, yavuze ko yiteguye kwakira intumwa iyo ari yo yose yazana ubutumwa, gusa ubwo butumwa bukaba bushingiye ku kuvugisha ukuri.

Agira ati “Ikiganiro ubwacyo ntabwo gihagije, ugomba kugira ikiva mu kiganiro, ibintu bibiri twe dukomeza kubwira abantu, ni ukuba buri munsi abantu bacu bafatwa bagakubitwa wanabaza impamvu zikabura, si umwe si babiri, bigera mu magana bikanagera mu gihumbi.

Nta mpamvu yabisobanura neza, abandi bakavuga ngo ababa bagiyeyo baba bagiye gutata, gutata iki se kirimo abana, kirimo abagore, abagabo abenshi batazi no gusoma baba bagiye gutata iki se? None se ko Abanyauganda bari hano tutabafata, ntabwo byari gombwa sinumva ukuntu igihugu cyabikora gutyo”.

Perezida Kagame avuga ko ikibazo cya kabiri u Rwanda rusaba ngo rwumvikane na Uganda ari ukureka gukomeza gufasha Abanyarwanda bahungira muri Uganda bakoze amakosa, bagerayo Uganda ikabafasha guhungabanya umutekano.

Agira ati “Ni ibyo bintu bibiri twebwe tubasaba, ntabwo twe twigeze na rimwe dushyikikira ababa bafitanye ibibazo n’ibyo bihugu, kuki se twebwe twabikorerwa”.

Mu mvugo ijimije umukuru w’Igihugu yavuze ko abaturanyi babiri batuye mu nzu zisakaje ibyatsi, bakwiye kwirinda guterana amakara, ibishirira cyangwa ibintu byaka, kuko bose bibagiraho ingaruka.

Ati “Njya nkunda kubwira abantu ngo buriya iyo abantu babiri umwe atuye mu nzu y’ibyatsi, ntawe ukwiye koherereza undi umuriro, amakara, ibishirira, kuko bose bibagiraho ingaruka, yaba u Rwanda na Uganda uko twaba dukundana cyangwa twangana, icya mbere hagomba kubaho amahoro”.

‘Intumwa ya Uganda mperutse kwakira sinavuga ko itanga icyizere’

Perezida Kagame avuga ko aherutse guhura n’intumwa ya Perediza Museveni ariko ko nta cyizere yibwira yahita avuga mu gihe hakiri intambwe ikenewe guterwa ngo ibibazo birusheho gukemuka.

Anaheraho aburira abakomeje kugerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda ko hari gahunda yo kubasaba gutaha batabikora hakitabazwa izindi nzira, kandi icyo kibazo kiri kugenda gikemuka ku buryo n’ababitekereza bakwiye kuba babona isomo.

Agira ati “Ejo bundi abagaruwe harimo n’abagize uruhare muri Jenoside harimo n’abari baraciriwe imanza, abandi bari bafite intwaro bateraga igihugu, za Kinigi, Nyamasheke, Nyaruguru, Nyamagabe, ibyo na byo no mu bihe bizaza abashaka kunyura muri izo nzira ntibizaborohera.

Nabagira inama kuko na bo bari kwiteza ikibazo batazashobora gukemura bajye bibuka ko bari muri nyakatsi kandi igihugu cyacu turagenda tukivana muri nyakatsi tukubakisha ibikomeye utapfa gutwika uko wiboneye”.

Perezida Kagame unayoboye umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), avuga ko ubundi ikwiye kuba ihagaze neza kurusha iyo haba hatari ibibazo biba mu bantu n’ibihugu muri rusange bituma hari ibitagenda neza kuko burya byose bidahita biba kubera ko wabivuze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka