Boris Johnson azakomeza gushyigikira gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda

Umuvugizi wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yavuze ko u Bwongereza bufite gahunda yo gukomeza politiki zumvikanyweho harimo kohereza abimukira mu Rwanda.

Boris Johnson
Boris Johnson

Yabigarutseho mu kiganiro yahaye abanyamakuru cyabereye ku biro bye, kikaba kibaye nyuma y’uko Boris Johnson yeguye ku buyobozi bw’ishyaka ry’aba Conservateurs, ariko akazakomeza inshingano za Minisitiri w’Intebe kugeza ubwo hazatorwa undi umusimbura.

Mu gihe Boris Johnson asigaje ku butegetsi nka Minisitiri w’Intebe, ngo ashobora kutazagira icyo ahindura muri gahunda ze za Politiki, nk’uko iyi nkuru ya BBC ibivuga.

Iyo ni yo mpamvu umuvugizi we yahereyeho avuga ko gahunda yo kujyana bimukira mu Rwanda yatangajwe n’u Bwongereza mu kwezi kwa kane 2022 ishobora gukomeza.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson yeguye ku mirimo ye tariki ya 7 Nyakanga 2022 nyuma y’uko abo babanaga mu ishyaka rimwe babimusabye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuki ibi bintu bihora bivugwa nkaho u Rwanda arirwo rubifitemo inyungu kurusha aho bari!!nibaza tuzabakira nkuko twakira abandi nibataza bazabagumane cyangwa babasubize iwabo ibi ntibikwiye gutesha igihe nkaho hali agakiza tubitezemo bagumane

lg yanditse ku itariki ya: 10-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka