Amb. Jean de Dieu Uwihanganye ku rutonde rw’urubyiruko 100 ruvuga rikumvikana muri Afurika

Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye woherejwe guhagararira u Rwanda muri Singapore, yashyizwe ku rutonde rw’urubyiruko 100 ruvuga rikumvikana muri Afurika ndetse ashyirwa ku rutonde rw’abashobora kuzahabwa igihembo cyiswe Africa Youth Awards, gitangwa buri mwaka.

Ambasaderi Uwihanganye Jean de Dieu
Ambasaderi Uwihanganye Jean de Dieu

Ikigo cyo muri Ghana cyitwa GhanaThink Foundation ari na bo bategura Africa Youth Awards, buri mwaka gishyira hanze urutonde rw’abantu bakiri bato ku mugabane wa Afurika bavuga rikumvikana. Ni urutonde rujyaho abo mu ngeri zitandukanye barimo abakinnyi ba sinema, abakinnyi b’umupira w’amaguru, abanyapolitiki, abakoze ubuvumbuzi n’abandi bose batandukanye baturuka mu bihugu 32 muri Afurika.

Amb. Jean de Dieu Uwihanganye, ari kuri uru rutonde kimwe n’amazina yandi akomeye ku mugabane wa Afurika arimo nka Pierre-Emerick Aubameyang, rutahizamu w’umunya-Gabon umwe mu bakomeye muri Arsenal, rutahizamu w’umunya-Senegal Sadio Mané ukinira Liverpool, Riyad Mahrez umunya-Algeria ukinira ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza wanafashije igihugu cye kwegukana igikombe cya Afurika, Mohamed Salah wa Liverpool, abahanzi nka Davido, Fatima Maada Bio umugore wa Perezida wa Siera Leone wahoze ari n’umukinnyi wa Sinema, umurundikazi Francine Niyonsaba wiruka muri metero 800 mu mikino ya Olympic n’abandi benshi barimo abashakashatsi, abavumbuzi, abaharanira uburenganzira bwa muntu, abashinze ibigo bikomeye n’abashoramari bakiri bato.

Uru rutonde rumaze gukorwa ku nshuro ya kane, rugakorwa hagamijwe gushishikariza ama miliyoni y’urubyiruko rwa Afurika gutinyuka rugakora ibikorwa bikomeye no gushimira ababa barabashije gukora ibikorwa biteza imbere ibihugu byabo n’ikiremwamuntu muri rusange.

Kuva uru rutonde rwatangira gusohoka, nibwo bwa mbere rugiyeho umubare munini w’abagore kuko kuri iyi nshuro abagore ari 52 naho abagabo bakaba 48, ibintu ngo byagaragaje ko muri uyu mwaka abagore bo muri Afurika bateje imbere ibyo bakora.

Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye agiye kuri uru ruronde nyuma yo guca agahigo ko kujya muri Guverinoma ari we muto mu bo binjiranyemo muri Kanama 2017, kuko icyo gihe yinjiyemo afite imyaka 31 gusa agirwa umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi, akazi yakoze hafi imyaka ibiri.

Ambasaderi Uwihanganye ubu usigaye ahagarariye u Rwanda muri Singapore. Yize amashuri y’icyiciro cya gatatu muri kaminuza ya Manchester mu Bwongereza aho yavanye impamyabumenyi mu byo kuyobora imishinga minini y’ubwubatsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka