Abanyarwanda baba i Dubai basabye gushyirirwaho visa z’ubuntu nka Qatar

Abayobozi ba Diaspora Nyarwanda mu bihugu bigize Ubumwe bw’Abarabu (UAE), basabye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda kubakorera ubuvugizi bagakurirwaho ikiguzi kuri visa nk’uko Qatar ibikora ku Banyarwanda.

Abakuriye Diaspora bagejeje ibibazo kuri Minisitiri Biruta
Abakuriye Diaspora bagejeje ibibazo kuri Minisitiri Biruta

Abayobozi ba Diaspora Nyarwanda iba mu Mujyi wa Dubai, babisabye Minisitiri Dr Vincent Biruta tariki ya 29 Ukwakira 2020, mu biganiro byamuhuje na bo na Ambasade y’u Rwanda.

Minisitiri Biruta yabashimiye uburyo bitwaye mu gihe cya COVID-19 bafashanya ku bafite intege nkeya, abagezaho amakuru y’u Rwanda n’uburyo ruri kubana neza n’ibindi bihugu.

Abanyarwanda baba mu Mujyi wa Dubai babisabye Minisitiri Dr Biruta, mu gihe Abanyarwanda bajya muri Qatar bahabwa visa y’ukwezi batishyuye, Abanyarwanda bagana mu Mujyi wa Duabi bakifuza gushyirirwaho ayo mahirwe.

Minisitiri Biruta akaba avuga ko bizaganirwaho kandi hakagenderwa ku myitwarire y’Abanyarwanda bahaba.

Minisitiri Biruta ageza ku bakuriye Diaspora amakuru y'u Rwanda
Minisitiri Biruta ageza ku bakuriye Diaspora amakuru y’u Rwanda

Agira ati “Biterwa n’ibiganiro ibihugu byombi byagiranye gusa twe ntibiragerwaho, ariko umubano ni mwiza cyane kuko hari ibikorwa binini bari kuza gukora iwacu harimo hoteli nini ndetse n’izindi business nini”.

Minisitiri Biruta yamenyesheje abayobozi ba Diaspora muri UAE uko umutekano mu gihugu wifashe ndetse n’uko u Rwanda rubanye n’ibihugu bihana imbibi, avuga ko birimo kugenda neza ndetse n’igihugu cy’u Burundi batangiye ibiganiro kandi biratanga icyizere.

Minisitiri Biruta avuga ko mu Rwanda hari icyorezo cya COVID-19 kandi gupimwa bikomeje, aburira abavuga ko kidahari batekereza ku miryango y’ababuze ababo banatanga ubuhamya.

Minisitiri Biruta hamwe n'umwe mu bakuriye Diaspora
Minisitiri Biruta hamwe n’umwe mu bakuriye Diaspora

Mnisitiri Biruta ashima abayobozi ba Diaspora uburyo bitwara muri UAE bafasha Abanyarwanda bahatuye cyane muri ibi bihe bya Covid-19, aho Abanyarwanda bitaweho mu nguni zose ndetse bamwe bafashwa no gusubira mu gihugu cyabo.

Abakuriye Diaspora Nyarwanda mu bihugu by’Ubumwe bw’Abarabu bavuga ko bashimira ambasade y’u Rwanda uburyo yabafashije mu gihe cya COVID-19, bashobora kugera kuri bagenzi babo igihe abantu bari muri guma mu rugo, ikindi bashimira ambasade ni uburyo yaborohereje kubona impapuro z’inzira igihe abantu batari bemerewe gusohoka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka