Inzego z’umutekano zongeye guhiga izindi mu cyegeranyo cy’ibipimo by’imiyoborere cya cyenda mu Rwanda (Rwanda Governance Scorecard /RGS), gikorwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), hagamijwe kugaragaza ishusho y’uko imiyoborere ihagaze mu gihugu.
Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni wa Uganda, yasabye imbabazi Perezida William Ruto wa Kenya kubera ubutumwa aheruka kwandika kuri Twitter avuga ko we n’abasirikare be byabatwara iminsi irindwi gusa bagafata umurwa mukuru wa Kenya, Nairobi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Prof. Nshuti Manasseh, yakiriye kopi z’impapuro zemerera Signe Winding Albjerg kuba Ambasaderi wa Denmark mu Rwanda. Ambasaderi Signe Winding Albjerg, azaba afite icyicaro muri Uganda.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Ukwakira 2022, yakiriye intumwa z’abasenateri bayobowe na Jim Inhofe, bagize kongere ya Amerika, bagirana ibiganiro ku bibazo byo mu Karere no ku Isi muri rusange.
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo za Uganda, yazamuye umuhungu we Muhoozi Kainerugaba mu ntera amuha ipeti rya General, avuye ku ipeti rya Lieutenant General.
Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wategetse Equatorial Guinea mu myaka 43, arashaka kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu muri manda ye ya gatandatu (6). Igihe cyose Perezida Obiang yagiye yiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika w’icyo gihugu ngo nta na rimwe yatowe ku mwajwi ari munsi ya 93 ku ijana (93%).
Perezida wa Repubulika Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu gihugu cya Singapore, yageze muri Kaminuza yaho yitwa ’Nanyang Technological University’ ahatera igiti cyitwa Umukunde gisanzwe gifite akamaro kanini mu buvuzi.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu agirira mu gihugu cya Singapore guhera kuri uyu wa 30 Nzeri kugeza tariki 02 Ukwakira 2022. Muri uru ruzinduko azagirana ibiganiro na Perezida wa Singapore H.E. Halimah Yacob, ndetse na Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu Lee Hsien Loong.
Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, byibanze ku musanzu w’u Rwanda mu kubungabunga amahoro.
Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko mu minsi mike azagirira uruzinduko mu Rwanda, akaba ateganya ko azungukiramo ubumenyi mu bijyanye n’ubworozi.
Ibiganiro bya Perezida Kagame na Tshisekedi wa RDC hamwe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, byabaye tariki 21 Nzeri mu mujyi wa New York muri Amerika aho aba bayobozi bitabiriye inama ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yahuye na bagenzi be, Emmanuel Macron w’u Bufarana na Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), bakaba bahuriye aho bitabiriye Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN) i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Perezida Paul Kagame, yatangaje ko yagiranye ikiganiro kuri telefone n’Umwami w’u Bwongereza Charles III, amwizeza ko u Rwanda rwiteguye gukorana na we. Ni mu butumwa Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, kuri uyu wa Kane tariki 15 Nzeri 2022, mu rwego rwo kumukomeza ku gutanga k’Umwamikazi (...)
Perezida William Ruto warahiriye kuyobora Kenya nka Perezida wa Gatanu ku wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022, yasezeranyije abaturage b’icyo gihugu ko azakorana n’Abanya-Kenya bose, atitaye ku mukandida bari bashyigikiye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Vincent Biruta na Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, tariki 9 Nzeri 2022, bagiranye ibiganiro na bagenzi babo bo muri Denmark harimo Kaare Dybvad Beek wo muri Minisiteri ishinzwe abanjira n’abasohoka ndetse na Flemming Moller Mortensen, ushinzwe (...)
Umwamikazi Elizabeth II akimara gutanga tariki 8 Nzeri 2022, ku myaka 96 y’amavuko, yahise asimburwa ku ngoma n’umuhungu we, Igikomangoma Charles ubu ufite imyaka 73 y’amavuko.
Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Liz Truss, yashyizeho Abaminisitiri muri Guverinoma ye, aho bivugwa ko bwa mbere mu mateka y’icyo gihugu, abantu batari ab’uruhu rwera (abazungu) buzuye bafashe imyanya muri Minisiteri enye z’ingenzi muri icyo gihugu.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 07 Nzeri 2022, Perezida Kagame yakiriye abayobozi batandukanye bitabiriye Inama y’ihuriro mpuzamahanga ku iterambere ry’ Ubuhinzi muri Afurika yiswe ‘African Green Revolution Forum’ (AGRF 2022 Summit).
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yakuyeho Alain Guillaume Bunyoni wari Minisitiri w’Intebe amusimbuza Gervais Ndirakobuca wari Minisitiri w’Intwaro yo (Minisitiri w’Umutekano) hagati mu Gihugu.
Ishyaka ry’abaharanira impinduka (Conservative) mu Bwongereza ryatoye Liz Truss nk’umuyobozi waryo, asimbuye Boris Johnson, bituma agomba no kuba Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu.
Leta zunze ubumwe za Amerika zatangaje ko zigiye kongera kugurisha intwaro zifite agaciro ka Miliyari 1.1 y’Amadalori kuri Taïwan,mu gihe u Bushinwa bufata Taiwan nk’ikirwa cyabwo, bwahise busaba Amerika kureka ibyo kongera kugurisha intwaro muri Taïwan, bitaba ibyo nabwo bukaba bwafata ingamba.
Muri izi mpera z’icyumweru ndetse n’izindi ebyiri zikurikiraho kugeza tariki 03 Nzeri 2022, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ifatanyije n’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA), bashyizeho gahunda y’uko abayobozi batowe mu nzego z’ibanze, cyane cyane abagize Inama Njyanama y’Umurenge n’Utugari (...)
William Ruto uherutse gutorerwa kuyobora Kenya, ni Perezida wa Gatanu wa Kenya, akaba yaregukanye intsinzi mu matora yabaye ku itariki 9 Kanama 2022, nk’uko ibyavuye mu matora byatangajwe ku itariki 15 Kanama 2022 bibigaragaza. Ariko se William Ruto ni muntu ki, afite ayahe mateka muri Kenya?
Hari mu mwaka wa 1921 ubwo Ishyaka rya gikomunisite ry’u Bushinwa (The Communist Party of China - CPC) ryashingwaga mu bihe by’ubukene no mu bimeze nk’ubukoroni bw’abitwaga Kuomintang.
Perezida Paul Kagame yashimiye Abanya-Kenya kubera uburyo amatora baherutse gukora tariki 09 Kanama 2022 yabaye mu mahoro, uwegakanye intsinzi ari we William Ruto akaba yaratangajwe tariki 15 Kanama 2022.
Guverinoma y’u Rwanda, ibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga, yashimiye Repubulika ya Kenya kubera amatora meza yagize. Itangazo ryasohowe n’iyo Minisiteri, rivuga ko Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda, bashimira cyane Guverinoma n’abaturage ba Repubulika ya Kenya, kubera (...)
Nyuma y’amatora yabaye ku wa 9 Kanama 2022, abaturage ba Kenya batangarijwe ko Perezida watowe ugiye gusimbura Uhuru Kenyatta umazeho imyaka 10, ari William Ruto. William Ruto wari Visi Perezida wa Kenya ni we watsinze amatora y’umukuru w’Igihugu, ahigitse bagenzi be ku majwi 50,49%.
Kugeza kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Kanama 2022, ku bakandida babiri bakomeye bahanganye mu guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika ya Kenya, ari bo Raila Odinga na William Ruto, n’ubu ntiharamenyekana uwegukana intsinzi, kuko ku majwi amaze kubarurwa, usanga abo bakandida bombi, basa n’abageranye cyane.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko mu buryo budatinze, ibigo bimwe bya Leta bigiye kwegurirwa abikorera kugira ngo birusheho gutanga umusaruro uhagije Abanyarwanda.
Itsinda ry’Abarundikazi baje mu Rwanda, mu rwego rwo kumenya uburyo Abanyarwandakazi bakoresheje kugira ngo babashe kugira umubare munini mu nzego z’ubuyobozi zirimo n’izifata ibyemezo.