Yatemwe inshuro eshatu ku mutwe no ku ijosi ariko ntiyapfa (Ubuhamya)

Beatrice Nyirantagorama warokokeye ku musozi wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana, ni umwe mu Batutsi bahigwaga mu gihe cya Jenoside watemwe inshuro nyinshi ku mutwe no ku ijosi ariko ntiyapfa.

Beatrice Nyirantagorama (utambaye indorerwamo) yatanze ubuhamya bw'ibihe bigoye yanyuzemo
Beatrice Nyirantagorama (utambaye indorerwamo) yatanze ubuhamya bw’ibihe bigoye yanyuzemo

Nk’uko byari bimeze ku Batutsi bari hiryo no hino mu Rwanda aho bahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi guhera muri Mata 1994, igakorwa mu gihe cy’iminsi 100, no ku bari mu yahoze ari Komini Bicumbi ni ko byabagendekeye, kuko batangiye urugendo rwo guhigwa no kwicwa tariki 06 Mata 1994, nubwo abari bahungiye ku musozi wa Mwulire bagerageje kwirwanaho kugera tariki 18, ubwo bagabwagaho ibitero bikomeye n’abasirikare.

Nyirantagorama wari ufite umugabo n’abana babiri, ni umwe mu bahungiye kuri uwo musozi hamwe n’umuryango we urimo abana ndetse n’abavandimwe be na nyina na se.

Avuga ko bakihagera bagerageje guhangana ndetse no kunesha ibitero bagabwagaho n’Interahamwe kugeza igihe bahururijwe, abasirikare bakabarasaho amasasu menshi bakoresheje intwaro zikomeye, nyuma umusozi ukigabizwa n’Interahamwe zatangiye kubatema.

Yatemwe bwa mbere atemwe n’umusirikare tariki 19 Mata, ubwo yamusangaga aho yicaye akikiye umwana, ubundi akaka Interahamwe umuhoro akamutema ijosi.

Ati “Abasikare binjiye n’Interahamwe ari benshi cyane, bateye ubwoba, birangije ndagenda mfata umwana muto nari mfite ndamukikira. Ako kanya nkicara, umusarikare aba angeze hejuru, ahita abwira Interahamwe ngo murekere aho kubarasa, muzane imihoro tubateme, ahita yambura iyo nterahamwe umuhoro, narawurebaga gutya n’amaso yanjye, mpita nubika umutwe antema ijosi numva rivuyeho.”

Akomeza agira ati “Sinongeye kumva ibindi bikurikiraho, uko nakicaye gutyo antema mu ijosi, arangije antema mu mutwe inyuma, atemamo imihoro nk’itatu.”

Nyirantagorama yagumye aho yatemewe aza kuhakurwa mu gitondo na se, nyuma y’uko nyina yaje kumukuraho umwana agasanga atarapfa, akagenda akabibwira se, wahise azana na bagenzi be, barahamukura bamujyana mu kiraro cy’uwitwaga Munyakayanza, bamushyira hamwe n’abandi bari bafite ibikomere batewe n’ibintu bitandukanye birimo amasasu, gerenade ndetse n’abatemwe.

Aho yazanzamukiye ngo yikozeho yumva ni inyama gusa, agira ubwoba, abaza muramukazi we bari kumwe icyo yabaye, amubwira ko yatemwe n’Interahamwe, hashize amasaha macye nibwo aho yari haje kwinjira Interahamwe nk’uko abisobanura.

Ati “Icyo bakoze hari abagabo batari bapfuye bari aho ngaho, bahita babafata bose babashyira hanze, babakubise ibihiri amasaha menshi, baraboroga tubyumva barinda bapfa, bari benshi barabica. Icyo gihe ntabwo badutemye twebwe baratwihorera baragenda.”

Akomeza agira ati “Bucyeye hagaruka abandi, baravuga bati haracyarimo abantu bazima, baradutema, noneho basubira muri wa mutwe barawutema, barawutema ndabyumva, birarangira baragenda, jye ndi mu bantu batemwe inshuro eshatu zitandukanye.”

Nyuma y’ingano y’iminsi atibuka neza umubare, kuko ngo hari hasigaye gusa abagore n’abana bakiri bato, bari babeshye ko batazabica bituma bahaguma, haza kuza ikindi gitero.

Ati “Haza igitero cy’uwitwa Karekezi ni umuntu w’inaha i Mwulire, aza noneho ari simusiga, navuga nti mu bantu bari kuri uyu musozi mu mirambo ni jye na Egidia twasigaye twenyine, ntabwo nari muzi na we ntiyari anzi, ariko twaje guhurira i Rwamagana kwa muganga.”

Yongeraho ati “Uwo munsi bagose abo bantu bari, bari aho ngaho, barabafata barabatema bose barabarangiza, bamaze kubarangiza binjira muri iyo nzu, baravuga ngo haracyarimo abahumeka, baraje hari muramukazi wanjye wari imbere yanjye, yari amaze iminsi abyaye, abwira Karekezi ngo narabyaye, yamukubise umuhoro umutwe ugwa hasi, ankurikizaho, yahise antema mu gutwi, aragutema neza kwinjiramo imbere, atema mu mutwe, arongera arahatema, yatemye numva arinda agenda numva.”

Nyirantagorama yakomeje gusigara mu mirambo ari we ukiri muzima, akomeza kwibaza igihe we azapfira nk’abandi, arakibura.

Ati “Bwarakeye mugitondo hakajya haza imbeba, imbwa, imbwa zakuruye abantu nzireba, zigakuramo ibyo munda zikabitwara, ibyo byose ndabibona, mbirebesha amaso, ndavuga Mana nzapfa ryari, nkabaho gutyo, nkajya mpumiriza ngacecekesha umwuka numve ko napfa nanone simpfe, nkongera nkazanzamuka, nta muntu numwe uri bumbazed ngo ese bimeze bite.”

Ngo kubera ko Se aho yari yihishe yabonye igihe baje kubica, nyuma yaje kuhajya amukoraho Nyirantagorama arikanga, Ise abona ko akiri muzima, ahubwo amusaba kuba ari we umwiyicira, ariko Se amubera ibamba arabyanga amubwira ko adashobora kumwica, ahubwo amubwira ko agiye gushaka aho yiyahurira, amusabye n’amazi yo kunywa nayo arayabura.

Ise yaragiye asigara wenyine mu mirambo hashize iminsi haza kuza umugabo w’umwicanyi areba ko nta muntu ugihumeka urimo, amujomba icumu mu rutugu ririnjira, arataka, wa mugabo amuhamagara mu izina aramubaza ati ‘uracyariho, undi na we amusubiza ko akiraho, ahubwo amusaba ko yamwica.

Ati “Arambwira ngo ntabwo yicana, tekereza umuntu waje azenguruka mu bantu agenda ahorahoza, ariko akavuga ngo ntabwo yicana, anjombye icumu, n’uno munsi hari igikomere kinini cyane, ariko ngo ntabwo yicana, ndamuhendahenda, ndamwinginga arananira, ndamubwira nti basi jya mu rugo uzane isuka umbabarire umpambe, kuko nabonaga ubuzima mbayemo muri iyo mirambo butanyoroheye.”

Uwo mugabo yamusize aho amusezeranya ko agaruka ku muhamba, bituma Nyirantagorama asigarana akanyamuneza, gusa ngo ntabwo yagarutse, ahubwo ngo nyuma y’iminsi atibuka neza uwo mugabo yagarukanye na Se bari kumwe n’Inkotanyi bamukura muri iyo mirambo baramuterura bajyana kwa muganga i Rwamagana.

Uretse Se barokokanye ngo kwa muganga yahahuriye na musaza we, ahaba igihe arimo kwivuza ibikomere yari afite ku mubiri, kugeza igihe byakiriye.

Ari abana, umugabo ndetse na nyina n’abandi bavandimwe bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi hamwe na Se wajye kwitaba Imana nyuma yayo.

Nyarantagorama ashimira cyane Imana n’Inkotanyi byatumye yongera guhobera ubuzima, kuri ubu akaba afite umugabo n’abana batanu, kandi akaba abayeho mu buzima butuje, butekanye kuko ko nta wumuhiga kubera ubwoko bwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka