William Ruto atorewe kuyobora Kenya

Nyuma y’amatora yabaye ku wa 9 Kanama 2022, abaturage ba Kenya batangarijwe ko Perezida watowe ugiye gusimbura Uhuru Kenyatta umazeho imyaka 10, ari William Ruto.

William Ruto wari Visi Perezida wa Kenya ni we watsinze amatora y’umukuru w’Igihugu, ahigitse bagenzi be ku majwi 50,49%.

Mbere y’uko hatangazwa ibyavuye mu matora, abakomiseri bashyizwe mu kubarura no gutangaza ayo majwi bivumbuye bavuga ko bitandukanyije na Perezida w’Amatora Wafula Chebukati.

Hakimara gutangazwa ibyavuye mu matora, Perezida mushya watowe William Ruto, yatangaje ko ashimishijwe n’iyi ntsinzi ndetse ashimira Imana ngo kuko ari yo ibashije kumuha intsinzi.

Yashimye kandi abamushyigikiye bakamutora kuba barabikoze mu mahoro n’umutekano kugeza hatangajwe ibyavuye mu matora.

William Ruto yashimiye abamushyigikiye mu matora, yizeza n'abataramutoye gukorana neza
William Ruto yashimiye abamushyigikiye mu matora, yizeza n’abataramutoye gukorana neza

Yahaye ubutumwa ababarwanyije by’umwihariko mu bihe by’amatora ko badakwiye kugira ubwoba kuko ngo nta wenda kubarwanya yihorera, kuko muri gahunda yabo nta kureba inyuma ahubwo himakajwe ku kureba ahazaza.

Mu bo yashimiye kandi bamubaye hafi mu bikorwa byo kwiyamamaza, barimo umugore we ndetse n’umuryango, yongeraho n’amatorero atandukanye yagiye asengera amatora ngo abe mu mahoro kugeza hatangajwe uwatsinze amatora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka