Umujyanama mukuru wa Gachagua witwa Paul Muite, yatangaje ko Visi Perezida Rigathi Gachagua yajyanywe mu bitaro mu masaha y’ikiruhuko cya saa sita mu gihe Sena yarimo itora umwanzuro wo kumweguza, ntiyabasha kuhaboneka ngo yisobanure ku makosa yakoze.
Uwunganira Rigathi Gachagua yemeje ko yarwaye, bityo biba ngombwa ko ajyanwa mu bitaro mu buryo bwihutirwa kuko atari ameze neza.
Muite yasabye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko kumuha isaha imwe cyangwa abiri yo gusura Gachagua akareba niba ashobora kwisobanura imbere ya Sena.
Abagize Sena batangajwe no kubona Visi Perezida wa Kenya Rigathi Gachagua yarwaye bigatuma nta mwanzuro uri bufatwe kuko yagombaga guhabwa amahirwe yo kwiregura imbere ya Sena hakurikijwe Itegeko Nshinga.
Kuri uyu wa Kane nibwo Gachagua yari bwisobanure imbere ya Sena na yo igatora umwanzuro wo kumweguza cyangwa ntimweguze.
Abadepite bari batoye itegeko rimweguza ndetse n’Urukiko rw’Ikirenga rutesha agaciro icyifuzo cye yari yarugejejeho cyo kuburizamo ubwegure bwe.
Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, ubu ugeramiwe no kweguzwa n’Inteko Ishinga amategeko, aherutse gusaba imbabazi Perezida William Ruto.
Gachagua yasabye imbabazi ku Cyumweru tariki 13 Ukwakira 2024, yinginga avuga ko niba hari ikosa yamukoreye yamubabarira akamuha andi mahirwe yo gukorera Abanyakenya.
Ubwo yari mu rusengero rw’ahitwa Karen mu mujyi wa Nairobi, Gachagua yagize ati:“Ndashaka gusaba umuvandimwe wanjye, Perezida William Ruto ko niba hari uburyo ubwo ari bwo bwose naba naramukoshereje mu kazi kose, ndakwinginze fungura umutima wawe umbabarire”.
Gachagua yasabye kandi imbabazi abagize Inteko Ishinga Amategeko ndetse na rubanda rusanzwe rwaba rwifuza ko yeguzwa ku mirimo ye.
Abadepite bo ku ruhande rwa Willian Ruto ni bo batanze ingingo isaba kweguza Visi-Perezida Gachagua.
Abaturage ba Kenya bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo byabo ku iyeguzwa rya Visi Perezida ushinjwa na bamwe mu badepite ibirego byo kwiba umutungo wa Leta no guhembera ivanguramoko.
Leta yavuze ko abaturage bagera kuri 85% bashyigikiye ko Rigathi Gachagua yeguzwa.
Gachagua yahakanye ibyo ashinjwa, ashyiraho itsinda ry’abanyamategeko bamwunganira kugira ngo bagaragaze mu rukiko ko ari umwere.
Uretse gusaba imbabazi Perezida Ruto, yanazisabye abaturage bose ba Kenya. Yagize ati: “Ku banyakenya bose, mu kazi dukora hose mu gihugu, niba hari ikintu icyo ari cyo cyose twakoze cyangwa twavuze ubona kidakwiye, ubona kitakwihanganirwa, ndakwingize umbabarire”.
Ubushyamirane hagati ya Gachagua na Ruto bwagiye bwiyongera nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yashegeshe Kenya hagati muri uyu mwaka.
Gachagua yahakanye ibyo yashinjwe n’abo ku ruhande rwa Ruto ko yagize uruhare mu gutegura no gutera inkunga iyo myigaragambyo yasabaga Perezida Ruto kwegura.
Ohereza igitekerezo
|