USA yahagarikiye inkunga Ethiopia bitewe n’urugomero Ethiopia yubatse ku ruzi rwa Nil

Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA) zahagarikiye Ethiopia inkunga ya miliyoni 100 z’Amadolari ya Amerika, nyuma yo gukimbirana na Misiri na Sudani biturutse ku rugomero Ethiopia yubatse ku ruzi rwa Nil.

Urugomero GERD rwateje umwuka mubi ruzuzura muri uyu mwaka wa 2020
Urugomero GERD rwateje umwuka mubi ruzuzura muri uyu mwaka wa 2020

Leta zunze Ubumwe za Amerika zahagaritse inkunga ya miliyoni 100 z’amadolari ya Amerika (ni ukuvuga miliyoni 75 z’amapawundi) yahaga igihugu cya Etiyopiya nyuma y’ubwumvikane buke n’amakimbirane akomeje kuvuka hagati y’ibihugu bikora ku ruzi rwa Nil ari byo Misiri na Sudani. Ni nyuma y’aho Ethiopia yubatse idamu nini iriho urugomero rw’amashanyarazi kuri Nil bigateza ubushyamirane.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) byatangaje ko "Amadolari agera kuri miliyoni 100 cyangwa arenga gato ari yo azahagarikwa. Muri ayo, miliyoni 26 z’Amadolari ni igice kimwe cy’inkunga yagombaga kuba yaratanzwe ku nkunga Amerika igomba Ethiopia ikaba yagombaga kurangirana n’umwaka w’ingengo y’imari .

Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gushaka kwerekana ko Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump ahaye igihano Ethiopia; nyuma y’uko iki gihugu cyanze imishyikirano; mu biganiro Ethiopia yari imaze igihe igirana n’ibihugu bitatu bikora kuri Nil bihanganye muri uru rugamba.

Ibyo bihugu byagiye byerekana impungenge z’uko uru rugomero ruri kuri iyi dam yiswe "Grand Ethiopia renaissance dam" ngo izagira ingaruka zikomeye zirimo kugabanuka kw’ingano y’amazi y’uruzi rwa Nil; mu gihe ubuzima bw’abaturage muri Misiri na Sudani bushingiye kuri uru ruzi mu bikorwa by’ubuhinzi no kuhira imyaka, ndetse n’amazi meza yo gukoresha mu ngo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka