#Umwiherero2020: Abayobozi bageze i Gabiro - Dore uko bahagurutse i Kigali (Amafoto+Video)

Abayobozi bagera kuri 400 baturutse mu nzego za Leta n’iz’abikorera, bageze i Gabiro mu Karere ka Gatsibo kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Gashyantare 2020, aho bazamara iminsi ine mu mwiherero ubaye ku nshuro ya 17. Abayobozi kandi basuzumwe Coronavirus mbere yo kwerekeza i Gabiro mu Mwiherero. Dore uko bahagarutse i Kigali berekeza i Gabiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

iyi gahunda ninzizz kdi umusaruro wayo turawubona buri munsi kuko impinduka zirahari mfite igitekerezo abantu dutuye hafi y’ishyamba ryibirunga aho bita mukinigi hashize iminsi bivugwako bazakoreshya ubutaka mukwagura ishyamba ibyo byatumye imishinga idindira kuko ntiwatera nkishyamba kdi uziko bazakwimura twarategereje turaheba.mutubwire igiteganijwe.

alias yanditse ku itariki ya: 18-02-2020  →  Musubize

Ni byiza ko rwose umukuru w’igihugu yanenze abayobozi bamwe bakibeshya. Kutechnica byaragarutse.
Byigarukira kuba ministers gusa, n’abayobozi b’ibigo bikomeye bazanengwe.
Ariko umushyikirano utubbabarire uza=vuge ku kibazo cya 4G mu rwanda kuko ntibimeze neza.
Ariko hari ikibazo mu ikoranabunga rya 4G kitavugwa.
Urebeye rwose rwose implementation ya 4g Mu rwanda failed ndetse na adoption yayo bay mobile operators n’abayikoreshamuri rusange ntiyagenze neza.
Ingamba ya 4G igomba kuvugururwa.
Ibi bizabazwa ba nde ?

munyemana john yanditse ku itariki ya: 17-02-2020  →  Musubize

Ndashimira nyakubahwa perezida wa repuburika y’urwanda udahwema kunenga abayobozi bafite imikorere idahwitse cyane kubona muri ministeri yubuzima haboneka imyanya ingana kuriya itarimo abakozi kandi hari aba chomeri benci rwose kubantu bize psychology clinique inzego zibishinzwe hari imbonerahamwe yasohotse 2016 mu igazeti ya reta igena imyanya yabakozi muri ministeri yubuzima harumwanya wushinzwe ubuzima bwo mumutwe ariko iyo post iriho kwizina rero ndizera ntashidikanya ko nyakubahwa president wacu yatubariza abayobozi babifite munshingano zabo bagakemura ibibazo biri muri minisante no muzindi nzego zareta murakoze mugire amahoro.

Dominique yanditse ku itariki ya: 17-02-2020  →  Musubize

Muganire kukibazo cy isoko rya Mwarimu

Muganire kukibazo cy Abayobozi bungirije bashinzwe amasomo batigeze bahabwa umushahara ujyanye n urwego bariho.(Ubuyobozi)

ABIDAN NIGIRENTE yanditse ku itariki ya: 17-02-2020  →  Musubize

Ndabanza gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuko azirikana burigihe icyateza umunyarwanda imbere.Nkaba nizerako nuyumwiherero uduhishiye byinshi.Ubu buryo Yesu yakundaga kubukoresha aho byanditswe ngo:Venez a l’ecart et reposez-vouz."Mfite igitekerezo kirebana n’uburezi:Hari babanyeshuri bize ikiganga (infirmiers A2)muri kongo(RDC)hashize imyaka irenga itatu batazi naho babariza ikibazo cyabo bitewe n’imiteterere y’igihugu cya RDC.Aba banyeshuri kubona akazi ntibiborohera kuko Diplome zitaraza.Mudufashe nabo bashobore gutanga umusanzu kugihugu cyabo kuko ubumenyi bakuyeyo buri kudindira bityo nabo ntibashobore kwiteza imbere.

Ikindi muzongere mutekereze cyane kumushahara wa Mwarimu udahuye n’ibiciro biri ku isoko kandi igisubizo gihora gitangwa ngo hashyizweho UMWARIMU SACCO nacyo kigweho kuko iyo ingwate ari umushahara ugahabwa intica ntikize nubundi uhora mumadeni kwiteza imbere bikanga.

ABIDAN NIGIRENTE yanditse ku itariki ya: 17-02-2020  →  Musubize

BAZATWEMERERA NATWE ABARIMU TUKAJYA TUGIRA UMWIHERERO KO BYADUFASHA KUNENGA IBITAGENDA MU BUREZI NO GUFATA INGAMBA ZO KUBIKEMURA! UYU MWIHERERO WO TUWUTEZEHO IMPINDUKA NI UKURI!

MUNYANEZA Laurent yanditse ku itariki ya: 17-02-2020  →  Musubize

Uyu mwiherero w’abayobozi bacu ni mwiza utuma banenga nibitagenda. Nanjye rero nagira bazatubarize ikibazo cya Kaminuza (uok) idatanga service uko bikwiye. Nkubu twize amasomo yose twari tugenewe nyuma dukora stage hakurikiraho graduation tariki 6/12/2019.ARIKO IKINTU KIBABAJE BATWIMYE CERTIFICATE ZACU NGO TUGOMBA GUSUBIRAMO STAGE BYONGEYE KANDI NGO KUKIGO UDAKORERAHO KANDI TURI IN SERVICE.BIRATUBANGAMIYE PE

Alias yanditse ku itariki ya: 16-02-2020  →  Musubize

Uyu mwiherero w’abayobozi bacu ni mwiza utuma banenga nibitagenda. Nanjye rero nagira bazatubarize ikibazo cya Kaminuza (uok) idatanga service uko bikwiye. Nkubu twize amasomo yose twari tugenewe nyuma dukora stage hakurikiraho graduation tariki 6/12/2019.ARIKO IKINTU KIBABAJE BATWIMYE CERTIFICATE ZACU NGO TUGOMBA GUSUBIRAMO STAGE BYONGEYE KANDI NGO KUKIGO UDAKORERAHO KANDI TURI IN SERVICE.BIRATUBANGAMIYE PE

Alias yanditse ku itariki ya: 16-02-2020  →  Musubize

TWITEGUYE UMPINDUKA MUNZEGO ZOSE ZUBUYOBOZI HITABIRWAGAHUNDA YA EJOHEZA 2050 IZATUBERENZIZA DUSOBANUTSE.

MUPENZI CALLIXTE yanditse ku itariki ya: 16-02-2020  →  Musubize

Abayobozi bacu tubifurije umwiherero mwiza. 2020 ni umwaka udasanzwe, kuko uhuza ibyerekezo bibiri:2020 na 2050. Hari byinshi byo kuganiraho no gufatira ingamba zihamye.

Kayiranga yanditse ku itariki ya: 16-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka